issa
Ababa mu bimina batangiye gufata ayo bazigamiye - Ubunani bwahumuye

Dec 31, 2025 - 17:12
 0

Abaturage batandukanye bo Mujyi wa Kigali,bizigamira babinyujije mu byitwa 'Ikimina' baravuga ko bishimiye ko bahawe amafaranga bari barizigiye kugira ngo basoze Umwaka wa 2025 bameze neza.

Aba baturage bemeza, ko bishimira ko itsinda ryo kwizigamira rizwi. nk'ikimina babamo ryabafashije cyane kubera ko amafaranga buzigamiye bayasubijwe nta kibazo ndetse bakanahabwa inyungu.

Uwitwa Uwimariya Clementine yagize ati " Ubu tumaze neza kuko ifaranga ryacu twizigamiye n'iry'inyungu babiduhaye, ubu rwose akaboga ejo kazaboneka."

Kayibanda Emmanuel, we yagize ati "Natwe ubu turishimye kubera ko tuzizihiza umwaka mushya nk'abandi bose bafite amafaranga, ariko sha uzi uburyo bibabaza iyo isoje umwaka nta kintu ufite?"

Bizumuremyi Jean, utuye mu Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, we ahamya ko ikimina abamo cyamuhaye amafaranga ibihumbi 500 ndetse yizeye ko azamufasha muri byinshi.

Ati " Ejo abana bazarya ibyo bashaka byose ikindi kandi nishimiye cyane n'uko bazanatangira amashuri nta kibazo na kimwe bafite."

Yongeyeho ko amafaranga yahawe azanayaguramo ihene enye azorora kugira ngo arusheho kwoteza imbere.

Dec 31, 2025 - 23:04