issa
Rayon Sports yaranyifuje! Ibyari ibihuha byemejwe na Muhire Kevin wasize yishongoye ku bayobozi

Dec 31, 2025 - 15:26
 0

Muhire Kevin yatangaje ko ikipe ya Rayon Sports yamwifuje ariko atazi niba ubusabe bahaye Jamus SC akinira, yarabusubije.

Ibi bikubiye mu kiganiro Muhire Kevine yagiranye na Radio/TV10, Kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Ukuboza 2025, aho Muhire Kevin yagarutse kuri byinshi ndetse aza no gukomoza ku makuru amaze iminsi amuvugwaho.

Muhire Kevin yakinnye imikino micye muri Jamus SC nyuma yo gusinya amasezerabno y’umwaka umwe, kuko akigerayo yagowe cyane n’ubushyuhe bwinshi buriyo ndetse yaje gukomereka bikomeye kubera gutwikwa n’ubwo bushyuhe amara hanze y’ikibuga igihe kigera ku kwezi.

Mu gihe amakipe yiteguraga igihe cy’igura n’igurishwa ry’abakinnyi, Rayon Sports ni imwe mu makipe yagiye ku isoko kare bijyanye n’uko abakinnyi ifite kugeza ubu barimo kwitwara nabi ndetse ubona ko urwego rwabo ruri hasi.

Muhire Kevin ni umwe mu bakinnyi Rayon Sports yifuje ndetse aranavugwa mu itangazamakuru nubwo byagiye bihakanwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe, ariko ibi byaje kwemezwa na Muhire Kevin ubwe, atangaza ko Rayon Sports yandikiye Jamus SC isaba ko bamutiza ariko iyi kipe atazi niba yarasubije.

Yagize ati “ Yego, Rayon Sports yigeze kwandika basaba Jamus SC ko yaniza. Niba barabasubije, ntabwo mbizi.”

Abajijwe niba Jamus SC ibyemeye yaza muri Rayon Sports, Muhire Kevine yatangaje ko bigoye kuko ari umukinnyi ikipe yaguze amafaranga menshi ndetse ari n’umwe mu bakinnyi ifite b’ingenzi ariko bikunze yayizamo kuko Rayon Sports ari umuryango we.

Yagize ati “ Biragoye cyane. Muri Jamus SC ni njyewe mukinnyi bafite baguze amafaranga menshi. Barankeneye, kuko ndi mu bakinnyi beza ifite, rero byagorana ariko biramutse binabaye, Rayon Sports ni mu rugo. Abayobozi bayo turavuga n’inshuti zanjye.”

Muhire Kevin yatangaje ko uko abona Rayon Sports imeze ubu, bigoye ko yazatanga ibirenze ibyo irimo gutanga ubu kuko abakinnyi ifite bari ku rwego rwo hasi keretse yongeyemo izindi mbaraga.

Yagize ati “ Rayon Sports, biragoye ko yatanga ibirenze ibyo irimo gutanga ubu. Urebye abakinnyi Rayon Sports ibanzamo, ukareba abasimbura, ubona ko ikeneye izindi mbaraga zirenze. Ikipe Rayon Sports ifite ubu ntabwo yatwara igikombe cyangwa ngo ihangane mu myaka itanu ya mbere kereka baguze abandi bakinnyi.”

Mbere yo kwerekeza muri Sudani y’Epfo, Muhire Kevin, yaravuzwe cyane bitewe no kujya mu itangazamakuru agatangaza amagambo atarashimishije abakunzi b’iyi kipe ndetse n’ubuyobozi bwari buriho. Muhire Kevin yaje no kurega iyi kipe muri FERWAFA ayisaba amafaranga yari imurimo, arimo umushahara ndetse n’amafaranga yasigawemo ubwo yasinyaga amasezerano.

Muhire Kevin ni umwe mu bakinnnyi beza bahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi. Uyu mukinnyi yakinnye muri Rayon Sports hano mu Rwanda ndetse n’Isonga FC ubwo yari ikiri ikipe ikomeye.  

Muhire Kevin ni umukinnyi wa Jamus SC

Muhire Kevin ni we mukinnyi Jamus FC ifite yagize amafaranga menshi

Rayon Sports yifuje kugarura Muhire Kevin 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Rayon Sports yaranyifuje! Ibyari ibihuha byemejwe na Muhire Kevin wasize yishongoye ku bayobozi

Dec 31, 2025 - 15:26
Dec 31, 2025 - 15:38