issa
APR FC yirengagije Amadorari , Rayon Sports igiye gukorana n’abarimo Kenny Sol! Avugwa mu Rwanda

Jul 24, 2025 - 17:41
 0

Kuri uyu wa kane tariki 25 Nyakanga 2025, hano mu Rwanda harimo kuvugwa amakuru menshi. Ayoboye andi ni APR FC yanze ibyo kugurisha abakinnyi 2 ariko AS Kigali na Kiyovu Sports nazo zirahari.

Amakuru yacu y’imikino reka tuyahere mu ikipe ya Rutsiro FC yasinyishije umukinnyi witwa Ntwari Evode wakinaga muri Gorilla FC. Uyu mukinnyi yari amaze iminsi arimo gukora imyitozo muri Rustiro FC.

Ntwari Evode wasinye imyaka ibiri muri Rutsiro FC akurikiye Sunzu Bonheur waje avuye muri Mukura Victory Sports.

Amakuru yacu reka tuyakomereze muri Gorilla FC yakoze imyitozo ku wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2025 ariko yo muri Gym. Ni umyitozo ikipe ya Gorilla FC yakoze nyuma yo gukina umukino wa gishuti ikanganya na APR FC ibitego 2-2.

Mu myitozo Gorilla FC yatangiye gukora irimo gukorana imyambaro yanditseho amazina ya buri mukinnyi. Binavugwa ko uyu mwaka tugiyemo w’imikino bazajya banakina imikino ya shampiyona bambaye imyambaro iriho amazina yabo.

APR FC ikomeje kurwana urugamba rwo kugumana abakinnyi  

Ubwo igihe cy’igura n’igurishwa ry’abakinnyi cyatangiraga, abakinnyi 3 ba APR FC barimo Ruboneka Jean Bosco, Niyigena Clement ndetse na Niyomugabo Claude byavuzwe ko barimo gushakwa cyane n’amakipe yo hanze.

Ibi byaje guceceka iminsi micye ariko byongeye kuzamuka cyane ariko havugwa abarimo Niyomugabo Claude ndetse na Niyigena Clement.

Mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki 23 Nyakanga 2025, nibwo amakuru yavuye mu gihugu cya Maroco avuga ko CS Sfaxien irimo gushaka cyane myugariro wa APR FC wo hagati, Niyigena Clement ndetse ko yatanza angana n’ibihumbi 75 by’amadorari ubwo ni arenga Milliyoni 100 z’amanyarwanda ariko iyi kipe iza kuyatera umugongo ivuga ko uyu musore atagurishwa.

Ikipe ya SIMBA SC ku munsi w’ejo hashize ku wa gatatu tariki 24 Nyakanga 2025, hasohotse amakuru avuga ko yifuza cyane myugariro w’ibumoso, Niyomugabo Claude nyuma yo gutandukana na Mohammed Hussein Jr.

Iyi kipe ikomeje gutegura Saison itaha ari nako itegura imikino imwe n’imwe ya gishuti. Ikipe ya APR FC nyuma yo gukina imikino 2 ya gishuti harimo uwo yakinnye na Gasogi United ndetse n’uwo yakinnye na Gorilla FC.

Bivugwa ko ikipe ya APR FC tariki 17 Kanama 2025, izakora APR Day ndetse irimo no gutekereza gukina umukino n’ikipe imwe ikomeye cyane yo muri Afurika. Ikipe ya APR FC tariki 27 Nyakanga 2025, izakina umukino wa gishuti na Mukura Victory Sports.

Rayon Sports yabonye amafaranga iranategura icyumweru cyayo

Rayon Sports ikomeje imyiteguro y’umwaka utaha w’imikino. Abakinnyi hafi ya bose batangiye imyitozo mu Nzove aho iyi kipe isanzwe ikorera.

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwishyura umukinnyi wo hagati ukomoka mu gihugu cy’u Burundi witwa Bigirimana Abedi. Uyu  mukinnyi yamaze kurangizanya n’iyi kipe ndetse vuba araza gutangira imyitozo.

Rayon Sports kandi ikomeje imyitozo yitegura umunsi w’Igikundiro uzaba tariki 15 Nyakanga 2025. Iyi kipe irimo kwitegura cyane ikipe ya Yanga Africans yamaze kwemera kuzaza hano mu Rwanda.

Amakuru akomeye ari muri Rayon Sports ni igurishwa rya Biramahire Abeddy bivugwa ko hari ikipe ikomeye yo muri Algeria yatangiye kugirana nawe ibiganiro. Ikipe ya Rayon Sports igiye kungukira kuri uyu mukinnyi kuko yari imaze ibyumweru bibiri birengaho gato, asinye amasezerano.

Ikipe ya Rayon Sports yasubiye kuri rutahimu wa Rutsiro FC witwa Habimana Yves. Uyu mukinnyi yatangiye ibiganiro n’ubuyobozi bwa Rayon Sports kugira ngo asimbure Abbedy.

Kuri uyu wa Kane Rayon Sports yakoze ikiganiro n’itangazamakuru isobanura uko yiteguye icyumweru cyahariwe iyi kipe gitegura Rayon Day.

Ni icyumweru Rayon Sports izakinamo imikino imwe n’imwe irimo uwo izakina na Nyanza FC, Muhanga, Etoile De L’Est bishobotse banakina na Sunrise FC. Iki cyumweru kiratangira tariki 1 kugeza tariki 14, bivuze ko bizaba ari ibyumweru 2.

Muri iki kiganiro n’itangazamakuru hemejwe ko abahanzi barimo Zeo Trap na Kenny Sol bazazengurukana igihugu na Rayon Sports muri ibi byumweru 2. Abandi bazaba bari kumwe na Rayon Sports ni Anitha Pendo ndetse na DJ Bisoso.

AS Kigali na Kiyovu Sports zatangiye kwitegura Shampiyona

Kuri uyu wa kane AS Kigali yatangiye imyitozo ifite abakinnyi 16 gusa. Ni imyitozo yagaragayemo abakinnyi 4 barimo Elie Kategaya, Mugiraneza Froduard, Dushimirimana Olivier, bavuye muri APR FC ndetse na Kabanda Serge wakinaga muri Gasogi United umwaka ushize.

Kiyovu Sports nayo kuri Kigali Pele Stadium yakoze imyitozo ku isaha ya saa tanu z’amanwa. Ni imyitozo yagaragayemo umutoza mushya, Haringingo Francis.

Rayon Sports yakoze ikiganiro n'itangazamakuru 

Niyigena Clement arimo gushakwa cyane na CS Sfaxien

AS Kigali yakoze imyitozo uyu munsi

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

APR FC yirengagije Amadorari , Rayon Sports igiye gukorana n’abarimo Kenny Sol! Avugwa mu Rwanda

Jul 24, 2025 - 17:41
Jul 24, 2025 - 17:57