issa
 APR FC yateguye umukino wa gishuti mpuzamahanga

Aug 2, 2025 - 11:08
 0

APR FC yateguye umukino wa gishuti mpuzamahanga izakina ku munsi w’Igitinyiro.

Ni umukino ugomba kuba tariki 17 Kanama 2025. Uyu mukino APR FC izawukina n’ikipe yo mu gihugu cya Zambia yitwa Power Dynamos FC. 

Iyi kipe ni imwe mu zikomeye muri iki gihugu kuko umwaka ushize niyo yatwaye igikombe cya shampiyona nyuma yo gusoza ifite amanota 68.

APR FC guhitamo Power Dynamos FC byatewe nuko yashatse andi makipe igasanga ayo yifuzaga hari izindi gahunda yamaze gutegura. Ikipe yifujwe bwa mbere ni Kaizer Chiefs ntiyaboneka. Bifuje kandi SIMBA SC nayo biranga.

Ikipe ya APR FC uyu mukino izakina na Power Dynamos FC uzaba ku munsi w’Igitinyiro igiye gukora bwa mbere kuva yashingwa. Bivugwa ko iyi kipe irimo gutegura ibirori byakataraboneka.

Rayon Sports niyo yamaze kugira umuco gutegura umunsi wayo yise Rayon Day. Uyu munsi wo uzaba tariki 15 Kanama 2025, nyuma y’iminsi 2 gusa APR FC nayo ihite ikora umunsi wayo.

APR FC yamaze gushyira hanze ibiciro byo kwinjira kuri uyu munsi w’Igitinyiro uzabera kuri Sitade Amahoro. Uyu mukino wayo uzatangira ku isaha ya saa cyenda z’amanwa ariko ibirori bizaba byatangiye mu gitondo.

APR FC imaze gukina imikino ine ya gishuti irimo uwo yakinnye na Gasogi United urangira ari ibitego 4-1, inganya na Gorilla FC imikino ibiri irimo uwarangiye ari ibitego 2-2 ndetse n’uwa 1-1. Iyi kipe kandi yatsinze Intare FC ibitego 4-0. Kuri iki cyumweru irongera gukina na Police FC kuri Kigali Pele Stadium.

APR FC igiye gukina na Power Dynamos FC 

Power Dynamos FC yemeye kuzaza gukina na APR FC 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

 APR FC yateguye umukino wa gishuti mpuzamahanga

Aug 2, 2025 - 11:08
Aug 2, 2025 - 12:00