Ntabwo wagira inzozi zo kuba umunya-Milliyoni udafite umushinga uzatuma ugira izo Milliyoni! Shema Ngoga Fabrice
Shema Ngoga Fabrice yatowe nk'umuyobozi mushya wa FERWAFA muri Manda y'imyaka 4 iri imbere.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Kanama 2025, nibwo ishyirahamwe ry'umupira w'amagaru mu Rwanda FERWAFA, ryakoze inama y'inteko rusange yatorewemo umuyobozi mushya w'iri shyirahamwe.
Ku isaha ya saa Tatu za mu gitondo nibwo byari biteganyijwe ko iyi nama y'inteko rusange itangira, ariko yaje gukererwaho isaha n'iminota 20 kuko hari abanyamuryango batinze kugera kuri Kigali Serena Hotel ahabereye iyi nama y'inteko rusange.
Umukandida umwe rukumbi wemerewe kwiyamamaza kuri uyu mwanya wo kuyobora FERWAFA, ni Shema Ngoga Fabrice, wahageze saa Tatu n'igice n'abo yatanze yifuza gukorana nabo.
Inteko rusange yemerejwemo umuyobozi mushya wa FERWAFA, yari iyobowe na Munyentwari Alphonse wari mu minsi ya nyuma nk'umunyamabanga muri iri shyirahamwe ry'umupira w'amagaru hano mu Rwanda.
Ku isaha ya saa ine n'iminota 22, nibwo inama y'inteko rusange ya FERWAFA yatangiye. Kalisa Camarade, yatangiye ahabwa ikaze kugira ngo arebe niba abanyamuryango bose b'amakipe bahari. Mu banyamuryango 58, bagomba kuba bari mu nteko rusange hari haje abanyamuryango 48. Iyo bimeze gutya hari 1/3 cy'abanyamuryango Inteko rusange iba yemerewe kuba nta kabuza.
Amakipe yabuze abantu bayahagararira muri iyi iyi nteko rusange ya FERWAFA arimo Kirehe FC, Muhazi United, Mukura Victory Sports, Nyagatare WFC, Rutsiro FC, Interforce FC, UR FC, Alpha FC na Nyagatare FC.
Muri iyi nteko rusange FIFA yari ihagarariwe kuko hari Intumwa zoherejwe Muri aba harimo Devis Ndayisenga uyobora icyicaro cyayo hano mu Rwanda.
Igikorwa cyo kwemeza inyandiko nshya cyayobowe n'uwaje ahagarariye Amagaju FC, Alpha FC ndetse n'inyemera FC.
Ku isaha ya saa tanu n'iminota 30, nyuma yo kugezwaho ibyo ingoma ya Munyentwari Alphonse yakoze, amadeni bafitiwe ndetse n'ayo FERWAFA ifitiwe, haje gufatwa akaruhuko mbere yo guha umwanya Komisiyo y'amatora ya FERWAFA kugira ngo hatangire igikorwa cyo gutora umuyobozi mushya w'iri shyirahamwe.
Ku isaha ya saa sita n'igice, Umukandida umwe rukumbi wemerewe kwiyamamaza mu matora ya FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yahawe umwanya kugira ngo avuge imigabo n'imigambi ye. Uyu mugabo yavuze ko agiye kuzamura ireme ry'amarushanwa mu Rwanda, yavuze Kandi ko h azazamura umubare w'abafatanyabikorwa ariko kandi akazamura umupira w'amaguru mu bana.
Ubwo uyu muyobozi yavugaga imigabo n'imigambi ye kandi, yatangaje ko nk'umucuruzi azi aho amafaranga azahemba amakipe azava kuko ari umucuruzi afite n'umushinga azakuramo amafaranga.
Yagize ati " Ndi umucuruzi. Ntabwo wagira inzozi zo kuba umunya-Milliyoni udafite umushinga uzatuma ugira izo Milliyoni."
Ku isaha ya saa Saa, nibwo igikorwa cyo gutora cyatangiye ndetse hahita hemezwa Shema Ngoga Fabrice nk'umuyobozi mushya wa FERWAFA. Shema Fabrice yatowe ku majwi angana na 51, nta Oya n'imwe yigeze izamurwa abandi 2 bifashe.
Uko Komite Nyobozi yose ya FERWAFA muri Manda nshya y'imyaka 4 izaba imeze.
- Perezida: Shema Fabrice
- Visi Perezida wa Mbere ushinzwe Ubutegetsi n'Imari: Gasarabwe Claudine
- Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekinike: Mugisha Richard
- Komiseri ushinzwe Imari: Nshuti Thierry
- Komiseri ushinzwe Umupira w'Amaguru w'Abagore: Nikita Gicanda Vervelde
- Komiseri ushinzwe gutegura Amarushanwa: Niyitanga Désiré
- Komiseri ushinzwe Tekinike n'Iterambere ry'Umupira w'Amaguru: Kanamugire Fidèle
- Komiseri ushinzwe Amategeko n'Imiyoborere: Ndengeyingoma Louise
- Komiseri ushinzwe Ubuvuzi bwa Siporo: Dr. Gatsinzi Herbert
- Komiseri ushinzwe imisifurire: Hakizimana Louis.
Shema Ngoga Fabrice umuyobozi mushya wa FERWAFA
Munyentwari Alphonse, Perezida wari uyoboye FERWAFA
Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yari mu batoye umuyobozi wa FERWAFA
Twagirayezu Thadee, Perezida wa Rayon Sports, yari mu batoye umuyobozi wa FERWAFA


Kinyarwanda
English
Swahili









