Nta kidasanzwe! Bizimana Djihad yavuze kuri Hakim Sahabo na Rafael York
Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, Bizimana Djihad yagize icyo avuga ku bakinnyi barimo Hakim Sahabo na Rafael York bari bamaze igihe badahamagarwa.
Ni mu Kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 20 Werurwe 2025, Bizimana Djihad agaruka kuri byinshi ndetse anavuga kumutoza mushya Adel Amroush uheruka kuramutswa ikipe y'igihugu y'u Rwanda.
Bizimana Djihad yaje gukomoza ku bwoba abakinnyi b'Amavubi bagirira ikipe y'igihugu ya Nigeria kubera abakinnyi ifite, avuga ko nta bwoba kuko nubwo Nigeria ari ikipe ikomeye ariko n'Amavubi amaze iminsi ameze neza.
Yagize ati " Ibyo gutinya ntabwo bikiriho, turabubaha nk'abakinnyi, ikipe ikomeye , bafite amazina akomeye, igihugu gifite izina mu mupira w'amagaru muri Afurika ariko natwe tumaze iminsi tumeze neza. Ni ugukomeza gushyiramo imbaraga nkuko umutoza yabivugaga ko ari ugukomerezaho. Icyo nakwizeza abanyarwanda ni uko tuzatanga ibyo dufite byose."
Muri iki Kiganiro n'itangazamakuru yaje no kuvuga uko bakiriye abakinnyi 2 ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yongeye guhamagara barimo Hakim Sahabo ndetse na Rafael York bari barashyizwe inyuma na Torsten Spittler uheruka kutongererwa amasezerano.
Yagize ati " Nta kidasanzwe. Abantu benshi babirebera inyuma babona ko bikomeye ariko iyo turi kumwe tuba twabyoroheje cyane. Iyo twongeye kubabona, tuba twishimiye guhura nabo, tukongera tukaganira. Rero ntekereza ko ari abakinnyi beza bafite ibintu byiza bishobora kudufasha nkuko bagiye babigaragaza mu gihe cyashize. Ni inyongera nziza, nanabifuriza amahirwe masa ko byakomeza kugenda neza."
Hakim Sahabo na Rafael York ntabwo baherekaga guhamagarwa mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi atari uko badafite ubushobozi ahubwo ari ikibazo bari bafitanye n'umutoza Frank Torsten Spittler uheruka kutongererwa amasezerano.
Hakim Sahabo kudahamagarwa byatewe ni uko hari imyitwarire itari myiza yagaragaje igihe Frank Torsten Spittler yari umutoza w'Amavubi naho Rafael York yabeshye ko ameze neza ariko akinishijwe ahita ava mu kibuga kubera imvune ibintu Torsten Spittler yafashe nkaho ari agasuzuguro.
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yakomeje imyitozo kuri uyu wa Kane ari nayo ya nyuma ikoze mbere yo gukina na Nigeria mu mukino wo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'Isi. Ni umukino uzatangira ku isaha ya saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba za hano mu Rwanda kuri sitade Amahoro.
Rafael York wagarutse mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda nyuma y'igihe kinini
Hakim Sahabo wari umaze igihe atagaragara mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi


Kinyarwanda
English
Swahili









