issa
Mu gahinda kenshi, Haringingo yatangaje ibintu bibiri agiye guhindura bituma Rayon Sports idatsinda

Apr 20, 2026 - 14:52
 0

Haringingo Francis wagaragaje agahinda ko kubura amanota atatu aho byari bikenewe, yatangaje ko agiye kuganiriza abakinnyi akongera kubibutsa ikipe bakinira kuko bakina bameze nk’aho babyibagiwe.

Ku cyumweru tariki 19 Mata 2026, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Rustiro FC 0-0, mu mukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona y’u Rwanda. Ni umukino wababaje abakunzi, abayobozi ndetse n’abatoza b’iyi kipe kuko bari biteze kwitwara neza bakagabanya ikinyuranyo cy’amanota irushwa na APR FC.

Nyuma y’uyu mukino umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis, yagaragaje agahinda gakomeye mu mivugire ye ariko ababazwa cyane ni uko abakinnyi be bitwaye wabonaga bahusha cyane ibitego imbere y’izamu. 

Yagize ati “ Iyo urimo gukina n’ikipe zikinira inyuma cyane bisaba ko nawe uba uri mwiza ku mahirwe yose ubonye imbere y’izamu. Mwabonye amahirwe yose twabonye yo gukora ikinyuranyo ariko tunanirwa kuyabyaza umusaruro, ari byo byanatumye umukino ukomera mu gice cya kabiri kuko ikipe yaje gushira ubwoba.”

Haringingo Francis yatangaje ko afite akazi kenshi cyane ko gutunganya iyi kipe ariko kuba Rayon Sports itabashije gukuramo icyinyuranyo cyari hagati yayo na APR FC bigaragara ko bafite akazi gakomeye.

Yagize ati “ Icyo navuga, turacyafite akazi kanini. Twari dufite amahirwe yo gukuramo amanota atatu none dukuyemo rimwe, navuga ko bidusaba guhindura tukabasha gutsinda imikino kugira ngo tugume ku gikombe.”

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis, yagaragaje ko agiye guhindura imitekerereze y’abakinnyi kugira ngo yongere abibutse ikipe bakinira ndetse akongera no gukora ku gice cy’ubusatirizi. 

Yagize ati “ Icyo ngomba guhindura cyane ni imitekerereze. Rayon Sports ni ikipe nkuru, abakinnyi ni ngombwa ko babimenya. Ikindi ni ukugerageza tugashaka uko duhindura ku gice cyo kwataka, iyo tugeze imbere y’izamu ntabwo dutsinda. Rero dufite ikintu gikomeye cyo guhindura igice k’imbere kugira ngo dushobore kubona amahirwe yo gutsinda.”

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyiteguro y’umukino ubanza w’igikombe cy’Amahoro, aho izakina na Gorilla FC. Ni umukino ukomeye cyane kuko Rayon Sports kwitwara nabi bishobora kuzashyiraho iherezo ku kwitwara neza muri uyu mwaka w’imikino.

Ikipe ya Rayon Sports iracyicaye ku mwanya wa kane n’amanota 44 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda. Ni urutonde ruyobowe na Al Hilal SC ifite amanota 58.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373