Kylian Mbappé yongeye kuba iciro ry’imigani mbere y’igikombe cy’Isi
Mbere y’amasaa macye kugira ngo Igikombe cy’Isi gitangira, kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Kylian Mbappé, yongeye guteza impaka zikomeye nyuma yo kugaragara yasohokanye n’umukunzi we.
Ibinyamakuru byo muri Espagne, birimo Mundo Deportivo byatangaje ko uyu rutahizamu wa Real Madrid yavuye by’agateganyo mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa akajya i Madrid, ibintu byahise bikurura impaka mu bafana no mu bitangazamakuru bitandukanye.
Mundo Deportivo yatangaje ko Mbappé yerekeje mu murwa mukuru wa Espagne avuye mu mwiherero w’u Bufaransa. Ibi byahise bitera impaka mu Bufaransa, aho bamwe bibajije impamvu yafashe uru rugendo mu gihe hasigaye igihe gito ngo Igikombe cy’Isi gitangire.
Kunengwa kwe kwarushijeho gukomera nyuma y’uko hasohotse amafoto amugaragaza yongeye guhura n’umukinnyi wa filime wo muri Espagne, Ester Expósito, i Madrid. Byatumye benshi batekereza ko yashyize imbere ubuzima bwe bwite kurusha inshingano afite mu ikipe y’igihugu.
Nubwo bivugwa ko uru rugendo rwari rwemewe kandi rwakozwe ku mpamvu bwite, igihe rwabereyeho cyatumye havuka ibihuha byinshi ndetse n’ibibazo ku myiteguro y’ikipe y’u Bufaransa.
Izi mpaka zije nyuma y’indi nkuru yavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga mbere y’umukino wa gicuti wahuje u Bufaransa na Côte d’Ivoire, hasakaye amashusho yagaragazaga Mbappé na N'Golo Kanté banga gusuhuzanya.
Aya mashusho yakwirakwijwe cyane, bituma bamwe batangira gukeka ko haba hari umwuka mubi hagati y’abakinnyi bamwe na bamwe mu rwambariro rw’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, imwe mu zihabwa amahirwe menshi yo kwegukana Igikombe cy’Isi.
Uretse ibyo bikorwa byo hanze y’ikibuga, Mbappé yanenzwe no ku mikinire ye mu mikino iheruka.
Ikinyamakuru L’Equipe cyagaragaje ko uyu rutahizamu atitwaye neza mu mukino u Bufaransa bwatsinzwemo na Côte d’Ivoire ndetse no mu mukino wa gicuti bwakinnye na Ireland ya Ruguru, aho atagize uruhare rugaragara nk’urwari rwitezwe.
Nubwo ibyo byose bikomeje kuvugwa, u Bufaransa buracyari mu makipe afatwa nk’afite amahirwe menshi yo gutwara Igikombe cy’Isi. Buri mu Itsinda I hamwe na Senegal, Iraq na Norway.

Kinyarwanda
English
Swahili








