Afhamia Lotfi wagaragaye mu Nzove areba ibikoresho yigaramye ibyo gutoza Rayon Sports
Umunya-Tunisia utoza Mukura Victory Sports, Afhamia Lotfi yigaramye ibyo gutoza Rayon Sports ishaka umutoza mushya.
Muri iki cyumweru twatangiye tariki 12 Gicurasi 2025, nibwo inkuru ya Afhamia Lotfi muri Rayon Sports yafashe indi ntera nyuma yo kugaragara ku mikino imwe n’imwe iyi kipe yabaga yakinnye.
Afhamia Lotfi umaze kumenyera Shampiyona y’u Rwanda nyuma y’imyaka 3 amaze ari umutoza mukuru wa Mukura Victory Sports, bivugwa ko ari we uzaba afasha Rayon Sports mu mikino nyafurika umwaka utaha.
Mu kiganiro Afhamia Lotfi yagiranye n’Igihe, yavuze ko ibyo kujya mu Rayon Sports ari ibihuha kuko ntabiganiro baragirana wavuga ko byemewe ahubwo akira umutoza wa Mukura VS.
Yagize ati “Nta biganiro wavuga ko byemewe byabaye, ntabyo. Ni ibivugwa gusa, abantu baravuga. Njye ndacyari muri Mukura. Yego birashoboka ariko ubu ntibiraba.”
Uyu mutoza muri iki kiganiro yemeje ko kujya muri Rayon Sports yabyishimira kuko ari ikipe ikomeye nkuko APR FC na Police FC zimeze hano mu Rwanda.
Nubwo Afhamia Lotfi ahakana amakuru amwerekeza muri Rayon Sports ariko muri iyi minsi yagaragaye ku kibuga cy’imyitozo ya Rayon Sports Nzove Complex Stadium arimo kureba ibikoresho by’ikipe bizamufasha mu kazi mu gihe yaba yatangiye.
Bivugwa ko Lotfi agifite amasezerano y’amezi 2 muri mukura Victory Sports, bivuze ko agomba gusoza akazi muri iyi kipe akabona kugira ahandi yerekeza.
Ikipe ya Rayon Sports iri kurwana no kureba uko yatwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka ndetse birashoboka kuko iri ku mwanya wa mbere mu gihe hasigaye imikino 3 kugira shampiyona irangire.


Kinyarwanda
English
Swahili









