APR WFC yatsinzwe ubujurire mu rubanza rwa Ihirwe Régine
APR WFC yatsinzwe nyuma yo kujurira ku kibazo cya Ihirwe Régine, aho Komisiyo y’Ubujurire ya FERWAFA yagumishijeho icyemezo kiyitegeka kumuha ibyangombwa bimwemerera kuyivamo agasinyira Rayon Sports WFC.
Ihirwe Régine wahoze akinira APR WFC, yari yarasinye amasezerano mu 2022 akiri muto abifashijwemo n’ababyeyi be. Nyuma yo gukura, yashatse kuvugurura amasezerano ariko ikipe irabyanga, ahitamo kuyivamo.
Ku wa 24 Ugushyingo 2025, Komisiyo y’Amategeko n’Imiyoborere ya FERWAFA yari yategetse APR WFC kumuha “Release Letter”, ariko irajurira. Komisiyo y’Ubujurire yakiriye Ubujurire ariko isanga nta shingiro bufite, igumishaho umwanzuro wafashwe mbere.
Hemejwe kandi ko ikibazo kijyanye n’indezo ku rwego rw’ubujurire kitakiriwe ngo gisuzumwe, n’ubwo APR WFC yagaragazaga ko Ihirwe yari mu bakinnyi yishyuriraga amashuri kandi ikanamuha ibyangombwa byose bijyanye n’umupira w’amaguru.
Mu ntangiriro za Mutarama 2026, Ihirwe yandikiye Perezida wa FERWAFA asaba kurenganurwa, avuga ko ikibazo cye gishobora gushyira ubuzima bwe mu kaga hatagize igikorwa.
Ihirwe Régine yamaze kugera muri Rayon Sports


Kinyarwanda
English
Swahili









