Bugesera: Umugore wari utwite yapfuye nyuma yo gukubitwa inyundo n'umugabo we
Mu karere ka Bugesera haravugwa inkuru y' umugore wapfiriye mu bitaro nyuma yo gubitwa inyundo n'umugabo we mu mpera z'icyumweru gishize. Amakuru atangwa n'abaturage avuga ko uwo mugore wakubiswe inyundo anatwite yapfuye ku mugoroba wo ku wa Gatatu.
Uwo mugore yapfuye tariki ya 29 Mutarama 2026, nyuma y'iminsi 4 akubiswe inyundo n'umugabo we witwa Nsengiyumva Ezechiel. Uwo mugore n'umugabo we wamukubise inyundo, bakaba bari batuye mu Mudugudu wa Rwimikoni ya Mbere mu Kagari ka Mubyo mu Murenge wa Mayange Akarere ka Bugesera mu Ntara y'Iburasirazuba.
Amakuru avuga ko uwo mugore witwa Mukampozayo Donathille, yapfiriye mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe ndetse bikanavugwa ko yari atwite. Abaturage batuye mu Kagari ka Mbyo baganiriye na TV1, bavuze ko bashenguwe n'urupfu rw'uwo mubyeyi Mukampozayo Donathille bakundaga kwita Mama Muhire, rwabaye ku wa Gatatu tariki 28 Mutarama 2026, mu gihe yari yakubiswe inyundo ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Mutarama 2026.
Umwe mu baturage yagize ati " Twari twicaye kuri fondasiyo yo hirya itari ku muhanda, twumva akaruru karavuze, noneho mu guhindukira, dukase njye nabonye gahungu akubita yongera akubita noneho ngiye kubona mbona Mama Muhire araguye, duhita tugira ubwoba dukizwa n'amaguru."
Undi nawe yagize ati" Mbona Gahungu amuhagaze hejuru, mbona arimo kumukubita inyundo, yayimukubise mu mutwe, yahondaga nk'urimo gupika imisumari."
Undi muturage nawe avuga ko uwo mugore yapfuye kubera inyundo eshatu yakubiswe n'umugabo we bitaga gahungu.
Yagize ati" Numvise akaruru nahise nkata inyuma y'urugo, nzengurutse mbona yamuryamishije amukubita inyundo ya gatatu yayimukubise yamutandaraje hejuru, nibwo namanutse igipande cyo hepfo nanjye nabaza."
Twagerageje kuvugana n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB ariko ntibyadukundira. Amakuru avuga ko Nsengiyumva Ezechiel akimara gukubita inyundo umugore we yatawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB.


Kinyarwanda
English
Swahili









