#kwibuka31: Icyo itegeko rivuga ku wahakanye Jenoside yakorewe Abatutsi

Apr 9, 2025 - 11:09
 0

Icyo itegeko rivuga ku muntu wemeza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri no kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside itateguwe.

Itegeko ryo mu mwaka wa  2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, rivuga ko guhakana Jenoside bishingiye ku kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside atari Jenoside; kugoreka ukuri kuri Jenoside agamije kuyobya rubanda, kwemeza ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri no kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside itateguwe.

Rikomeza rivuga ko gupfobya Jenoside bigizwe no kugabanya uburemere cyangwa ingaruka za Jenoside, koroshya uburyo Jenoside yakozwemo no kugaragaza imibare itari yo y’abazize Jenoside.

Uhamijwe icyaha cyo gupfobya Jenoside cyangwa kuyihakana kuri buri kimwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

Apr 9, 2025 - 11:24

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.