PM Ngirente ashimangira ko nta kizahungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda n’ubwo hari abashaka kubavangira

Apr 9, 2025 - 11:13
 0

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, avuga ko nta kizahungabanya Ubumwe bw’Abanyarwanda ngo cyongere guteza Jenoside ikorerwa Abatutsi, kuko Abanyarwanda ngo bamaze kumva inyigisho bahawe na Leta.

Ibi Minisitiri w’Intebe yabitangarije muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Busogo mu Karere ka Musanze, aho yifatanyije n’abaturage muri ako karere Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Avuga ko n’ubwo Ubumwe bw’Abanyarwanda bugeze ku kigero cyo hejuru cyane, hakiri abagizi ba nabi batari benshi babubangamira bangiza imyaka n’amatungo by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati "Ubumwe bw’Abanyarwanda twabugezeho ku kigero kiri hejuru cyane, ariko n’ako gake kabura tugashakishe. Tujya tubona muri za raporo aho umuntu abyuka agatema inka y’undi amaguru akayisiga aho."

Ati "Hari ugenda agatema urutoki rw’uwarokotse Jenoside atagamije kwiba kuko atabijyana, ntabwo bireba inzego za Leta gusa, ahubwo uwo mutima mubi ushaka kugaruka kuri Jenoside tuwurwanye twese icyarimwe."

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), ibitse ibipimo byakorwaga n’icyari Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, bigaragaza ko mu mwaka wa 2020 icyo gipimo cyari kigeze kuri 94.7% kivuye kuri 92.5% muri 2015 na 82.3% muri 2010.

Ibyo bipimo kandi bikavuga ko 99% by’Abanyarwanda, bashyize imbere Ubunyarwanda kandi bakomeye ku ndangagaciro zibwimakaza, 94.6% basobanukiwe amateka Igihugu cyanyuzemo, ndetse ko 97.1% bemeza ko babanye neza kandi bafatanya mu buzima bwa buri munsi.

Apr 9, 2025 - 11:16

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.