
DRC: Izindi mfungwa 117 zirimo n’abasirikare 74 zababariwe
kuri uyu wa Kabiri taliki 8 Mata, Perezida Tshisekedi yababariye izindi mfungwa 117 zari zarakatiwe ibihano bitandukanye birimo n'igihano cy'urupfu, muri izo mfungwa hakaba hari harimo n’abasirikare bashinjwaga bitandukanye birimo no guhunga urugamba.
Abarekuwe ni abasanzwe barahamijwe ibyaha n'inkiko zibifitiye ububasha, bafungiwe muri gereza nkuru ya Kangbayi mu mujyi wa Beni, muri Kivu y’Amajyaruguru.
Guverineri w’iyi Ntara, Evariste Somo ni we warekuye izo mfungwa, harimo n'abasirikare 74 bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC).
Ku munsi w’ejo kandi kuwa Kabiri, harekuwe abanyamerika batatu bari barakatiwe igihano cy’urupfu, basubizwa iwabo. Bari barahamwe n’icyaha cyo kugira uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.