issa
Spice Diana yiyemeje kwamamaza Bobi Wine 

Oct 7, 2025 - 08:26
 0

Abahanzi bakunzwe muri Uganda barimo Spice Diana, Fik Fameica,King Saha na Pallaso biyemeje gushyigikira Bobi Wine.

Umuhanzikazi ugezweho muri Uganda,Spice Diana yameshe kamwe yiyemeza guheza inguni mu bikorwa byo kwamamaza umukandida w'ishyaka rirwanya ubutegetsi bwa Yoweri Kaguta Museveni umaze imyaka 39 ayoboza inkoni y'icyuma Uganda.

Spice Diana ari kwamamaza Bobi Wine 

Spice Diana yahoze yiyumvamo Eddy Kenzo 

Spice Diana yahoze ari inshuti y'akadasohoka mbese yari nka soma mbike wa Eddy Kenzo dore ko banabanaga muri Federasiyo y'igihugu y'Abahanzi (UNMF) nyuma aza gusanga Eddy Kenzo akoresha iyo Federasiyo mu nyungu ze bwite no kwishyira imbere yigaragaza nk'umucunguzi w'abahanzi ba Uganda kandi yifitiye izindi nyungu yishakira.

Spice Diana yamaze gufata uruhande mu matora ategerejwe muri Uganda aho ari kwamamaza Bobi Wine washinze 'Nation Unity Platform '.

Uyu muhanzikazi abaye uwa kabiri nyuma ya Nina Roz nawe wafashe uruhande rwa Bibi Wine. 

Icyakora ku bahanzi bari gushyigikira Bobi Wine batunguye benshi barimo Pallaso wo mu muryango w'Abamayanja bazwiho guheza inguni kwa Yoweri Kaguta Museveni.

Abandi bafite igikundiro biyunze kuri Bobi Wine barimo Fik Fameica na King Saha.

Kuri Yoweri Kaguta Museveni ashyigikiwe na Bebe Cool ufatwa nk'inshuti ye y'akadosohoka dore ko ari we navuga ko ari ku ibere, bigashimangirwa no kuba ari we ushinzwe gushaka abahanzi bamamaza Museveni.

Barimo kandi Jose Chameleone, Weasel utagishinga mu bijyanye n'igikundiro, gusa ameze nk'umuyaga uhuha bitewe n'aho imvura yerekeje.

Barimo kandi Alien Skin ufatwa nk'uwo mu kiragano gishya dore ko afite urubyiruko rumwirukaho aho agiye hose kandi abo Museveni arabakeneye.

Museveni yimye ingoma mu 1986 nyuma y'intambara yamaze imyaka 5 arwanya Milton Obote. Ni intambara yatsinze abifashijwemo na Fred Gisa Rwigema na Perezida Paul Kagame wari ushinzwe ubutasi.

Kuva yajya ku butegetsi yateje imbere Uganda mu ngeri zitandukanye icyakora kurwanya ruswa n'icyenewabo yarabyirengagije ngo hato abasaza bafatanye igihugu batazamwirenza.

Kuri ubu, urubyiruko rwo muri Uganda rwiganje mu banyagihugu basaga miliyoni 51.4 bafite intero yo gukuraho ubutegetsi buriho ngo kuko bifuza impinduka mu miyoborere.

Nubwo bareba hafi ariko Museveni yateguye General Muhozi Kainerugaba nk'uzamusimbura nyuma ya manda yo mu 2026. 