Perezida Kagame yakiriye minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije wa Arabia Saudite
Kuri uyu mugoroba wo ku wa 24 Gashyantare 2026, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakiriye muri Village Urugwiro Waleed bin Abdulkarim El-Khereiji, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije w’Ubwami bwa Arabia Saudite.
Ibiganiro byabo byibanze ku kurushaho gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda na Arabia Saudite, hibandwa cyane ku nzego z’ingenzi zifitiye inyungu impande zombi. Harimo ubufatanye mu by’ubukungu, ishoramari, ubucuruzi, ubuhinzi, ingufu n’iterambere rirambye.
U Rwanda na Arabia Saudite bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku bwubahane no ku nyungu rusange, aho impande zombi zikomeje gushakisha amahirwe mashya yo kurushaho kunoza imikoranire mu nzego zitandukanye.
Uru ruzinduko ni indi ntambwe igaragaza ubushake bw’ibihugu byombi bwo gukomeza guteza imbere ubufatanye bufite ireme kandi burambye.


Kinyarwanda
English
Swahili









