issa
Ngoma: Basabwe kuzorohereza abazakora igikorwa cyo gutera umuti wica imibu mu mirenge 9

Feb 24, 2026 - 19:35
 0

Abatuye mu mirenge 9 izakorerwamo igikorwa cyo gutera umuti wica imibu mu mirenge 9 yaragarayemo ibipimo bya Maraliya biri hejuru, basabwe n'ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma, kuzorohereza abatera umuti wica imibu mu nzu z'abaturage kugira ngo icyo gikorwa kizagende neza nkuko giteganyijwe.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma n'umufatanyabikorwa, SHF, uzafatanya n'ako karere mu gikorwa cyo gutera umuti wica imibu mu mirenge 9 igaragaramo indwara ya maraliya ku bipimo byo hejuru,  bahuriye mu nama yabereye ku cyicaro cy'Akarere mu kagari ka Cyasemakamba mu Murenge wa Kibungo. Muri iyo nama  abayitabiriye ku mpande zombi,  baganiriye ku bikorwa bizakorwa mu gihe  cy'ibyumweru bitatu n'ibisabwa kugira ngo icyo gikorwa kizagende neza.

Mu gihe cy'ibyumweru bitatu, ingo zo mu mirenge ya Gashanda, Jarama, Kazo, Mugesera, Mutenderi, Karembo, Rukumberi, Sake na Zaza, nizo zizaterwamo umuti wica imibu, hagamijwe kugabanya ubwiyongere bw'abarwayi barwara malaria, nkuko byatangajwe n'Akarere ka Ngoma.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho y'abaturage mu karere ka Ngoma, Madamu Mukayiranga Marie Gloriose, yasabye abaturage kuzorohereza abazakora igikorwa cyo gutera umuti wica imibu mu ngo.

Yagize ati" Turashimira ubufatanye dufitanye na SFH mu kurwanya maraliya. Igikorwa cyo gutera umuti wica imibu mu mirenge yagaragayemo uburwayi buri hejuru ni ingenzi mu kurinda ubuzima bw’abaturage bacu. Turasaba abaturage kuzakira neza abakozi bazaza gutera umuti mu nzu zabo no gukomeza kuzirikana izindi ngamba zo kwirinda maraliya. "

Igikorwa cyo gutera umuti wica imibu mu karere ka Ngoma, kizatangira tariki ya 9 Werurwe gisozwe tariki ya 31 Werurwe 2026.

Feb 24, 2026 - 20:50