Rwanda: Malaria yibasiye abarenga ibihumbi 440 mu 2025
U Rwanda rwatangaje ko mu mwaka wa 2025 hagaragaye abarwayi ba malaria bagera ku 442,678, bitewe ahanini n’imvura nyinshi yaguye muri icyo gihe igatuma imibu itera iyo ndwara yiyongera.
Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC, igaragaza ko mu kwezi kwa Nzeri 2025 hagaragaye abarwayi ba malaria 114 804, mu Ukwakira bagera kuri 165 854, mu gihe mu Ugushyingo habonetse abarwayi bagera ku 162 020. Ibyo RBC ivuga ko byatewe ahanini n’imvura nyinshi yagiye igwa muri ibyo bihe, yatumye hirya no hino aho abaturage batuye hagaragara ibidendezi imibu itera malariya yororokeramo.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya malaria mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC, Dr Aimable Mbituyumuremyi, yasobanuye ko kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri abandura malariya bakomeje kwiyongera bitewe n’imiterere y’ibihe aho imvura yarimo igwa cyane.
Mu rwego rwo kugabanya icyo kibazo cyo kwiyongera kw’abandura malaria, RBC igaragaza ko yongereye ibikorwa byo gutera imiti yica imibu mu nzu z’abaturage hagati y’Ukwakira n’Ukuboza 2025. Iyo gahunda ikaba imaze gushyirwa mu bikorwa mu nzu z’abaturage barenga miliyoni.
Dr Mbituyumuremyi yavuze ko iyo gahunda yo gutera imiti yica imibu itera malaria izakomeza no mu bihe biri imbere, aho imiti izaterwa mu turere turimo Nyaruguru, Nyamagabe, Muhanga, Gakenke, Gicumbi, Musanze, Rulindo, Nyamasheke, Karongi, Rusizi, Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge, hakomeje kugaragara umubare munini w’abandura malariya.
Yongeyeho ko hagati ya Gashyantare na Kamena, hirya no hino mu gihugu hazatangwa inzitiramubu nshya mu mirenge ifite imibare minini y’abandura malaria, mu rwego rwo gufasha abaturage kwirinda kurumwa n’imibu mu gihe baryamye.
Ibi bigarutsweho mu gihe mu kwezi gushize Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC mu Ishami rishinzwe kurwanya malaria, Dr Habanabakize Epaphrodite, yari yatangarije UKWELI TIMES ko gahunda yo gutanga inzitiramubu zikoranye umuti itakuweho, avuga ko icyahindutse ari abo zihabwa n’igihe zitangirwaho. Ibyo yari abigarutseho nyuma y’uko abaturage barimo bataka ko inzitiramubu bahawe zashaje.
Yagize ati “Gahunda yo gutanga inzitiramubu zikoranye umuti ntiyavuyeho, kubera ko inzitiramubu zikoranye umuti zitangwa buri gihe nyuma y’imyaka itatu. Ikindi ni uko hari abatazihabwa bitewe n’uko baba baterewe umuti wica iyo mibu. Iyo uwo muti bawuterewe, ntabwo bahabwa inzitiramubu.”
RBC yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare rufatika mu kurwanya malaria, birinda ko amazi y’imvura yaba ibidendezi aho batuye, bagatema ibihuru ndetse bakanarara mu nzitiramubu ikoranye umuti igihe cyose, hamwe no kwihutira kwivuza mu gihe hari ugize ibimenyetso bya malaria.


Kinyarwanda
English
Swahili









