issa
U Rwanda rwakiriye impapuro zemerera uhagarariye UNAIDS mu karere gutangira inshingano

May 5, 2026 - 16:47
 0

Kuri uyu wa 05 Gicurasi 2026, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Usta Kayitesi yakiriye impapuro za Dr. Richard Amenyah, zimwemerera guhagararira UNAIDS mu Rwanda.

Izi mpapuro z’ubutumwa zituma Dr. Amenyah atangira ku mugaragaro inshingano ze zo kuyobora ibikorwa bya UNAIDS mu bihugu bitatu byo mu karere birimo u Rwanda, Kenya na Sudani y’Epfo.

Mu kiganiro cyabaye nyuma y’iki gikorwa, impande zombi zagarutse ku bufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda na UNAIDS, by’umwihariko mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya VIH/SIDA no guteza imbere ubuzima rusange bw’abaturage.

Dr. Amenyah yitezweho gukomeza gushyigikira gahunda zigamije kugabanya ubwandu bushya bwa VIH, kongera serivisi z’ubuvuzi ku bayanduye, ndetse no gufasha mu bukangurambaga bugamije gukumira ikwirakwira ry’iyi virusi.

U Rwanda ruri mu bihugu byagaragaje intambwe ishimishije mu kurwanya VIH/SIDA, aho rwashyize imbaraga mu bukangurambaga, gutanga ubuvuzi ku buntu ku bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, no gukoresha ingamba zigezweho mu kwirinda.

Kwakira izi mpapuro ni indi ntambwe igaragaza ubushake bwo gukomeza ubufatanye hagati y’u Rwanda na UNAIDS, mu rugendo ruganisha ku ntego yo kurandura burundu icyorezo cya SIDA.

May 5, 2026 - 16:49