
Umujyi wa Kigali uri mu hugarijwe na marariya iri gukaza umurego
Abaturarwanda basabwe kongera gukaza ingamba zo guhangana na Malaria kuko hari aho ikomeje kwiyongera.
Uturere twagaragayemo ubwiyongere bw’iyi ndwara harimo Gasabo, Kicukiro, Bugesera, Gisagara na Nyamagabe.
Minisitiri w’Ubuzima, Nsanzimana Sabin, yagaragaje ko abaturage bakwiye gutema ibihuru no gukuraho ahantu hororokera imibu no kwivuza neza hakiri kare.
Mu ngamba umuturage asabwa harimo kuryama mu nzitiramibu iteye umuti, gukurikiza gahunda z’isuku n’isukura cyane aho batuye, gutema ibigunda no gusiba ibinogo kugira ngo bitarekamo amazi ariko nanone no kwitabira gahunda yo gutera imiti yica imibu mu mazu mu Turere tuba twagenwe.