
Ubuzima: Umwaka wa 2024 mu Rwanda hatanzwe udushashi ibihumbi 86 by’Amaraso
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko u Rwanda ruri ku kigero cya 99.47% mu guhaza ibitaro bikenera gutanga amaraso ku bayakeneye.
Umuyobozi ukuriye Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu Mujyi wa Kigali, mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) Dr Gashaija Christopher, avuga ko hari ingamba zihariye zituma abayakeneye bayabona.
Uyu muyobozi avuga ko nubwo ibipimo bishyirwaho n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye u Rwanda rutarabigezaho ariko amaraso akenerwa n’ibitaro ruyafite ahagije.
Yagize ati: “Hari uburyo OMS yashyizeho kugira ngo ibihugu byihaze ku buryo bw’amaraso, ariko mu Rwanda ibikorwa by’ubuvuzi byarateye imbere.”
Umwaka ushize u Rwanda rwabonye udushashati tw’amaraso dusaga ibihumbi 86, tukaba tutaragera ku ntego ya OMS y’ibihumbi 140 ku mwaka.
Gashaija ati: “Urebye habaye guhaza ibitaro, mu gihe umuganga ayasabye ahita ayabona, turi ku kigero cya 99,47%.”
Yongeyeho ati: “Tugiye nko mu mibare ya OMS tugafata ibihumbi 140, urumva amaraso menshi yakwangirika”
Gashaija yavuze ko impamvu u Rwanda rwihagije ku maraso akenerwa kwa muganga ari uko rwashyizeho ingamba zikumira indwara zituma abantu bakenera amaraso.
Yagize ati: “Iyo urebye indwara nka Malaria abayirwara baragabanyutse, wareba gahunda ya Polisi ya Gerayo Amahoro yatumye impanuka zigabanyuka cyane, icyo gihe rero abantu bakenera amaraso baragabanyuka .”
Yavuze ko kandi hashyizweho ingamba zo kurwanya impfu z’ababyeyi bapfa babyara bityo abavira ku nda bagakenera kongererwa amaraso na bo bakaba baragabanyutse.
RBC kandi isaba abantu bafite amaraso yo mu bwoko bwa O- kwihatira kuyatanga kuko akenerwa kenshi.
Gashaija ati: “Abantu bahora batanga amaraso ya 0- ni bakeya noneho agahabwa benshi.”
Yavuze ko impamvu usanga amaraso yo muri ubwo bwoko akenerwa kenshi ari uko abayafite bayahana ubwabo, gusa by’umwihariko abagore bagiye kubyara ni bo abaganga bategeka ko bahabwa O-.
Gashaija kandi anavuga ko umwihariko wo guhabwa n’abo bahuje ubwoko bw’amaraso cyane ku bagore batwite byihariye no ku bafite ayo mu bwoko bwa A+ na B+.
RBC yakanguriye abantu by’umwihariko kwihatira kumenya ubwoko bw’amaraso yabo, ubonye afite ubwoko bwa 0- akihutira kuyatanga kuko akenerwa cyane.