issa
Perezida Kagame yakiriye abayobozi b’ikigo cya Afurika gishinzwe imiti

Oct 13, 2025 - 18:31
 0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’intumwa yihariye y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ishinzwe guteza imbere ishoramari mu buzima imbere mu bihugu bya Afurika, yakiriye Amb. Amma Twum-Amoah, Komiseri wa AU ushinzwe Ubuzima, Ibikorwa by’Ubutabazi n’Imibereho myiza, hamwe na Dr. Delese Mimi Darko, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Afurika gishinzwe Imiti (African Medicines Agency - AMA).

Ibiganiro byabo byibanze cyane ku gukomeza gahunda yo gushyira mu bikorwa ibikorwa by’iki Kigo cya Afurika gishinzwe imiti, ndetse no gushimangira uburyo bwo gukomeza kubaka no gukomeza gusigasira inzego z’ubuzima ku mugabane wa Afurika.

Ikigo cya AMA gifite icyicaro gikuru i Kigali, kikaba gishingiye ku ntego yo guteza imbere ubuziranenge bw’imiti ikoreshwa muri Afurika, kongera ubushobozi bw’ibihugu mu kugenzura no guhuza imikorere y’inzego zishinzwe ubuzima.

Perezida Kagame yakomeje kugaragaza uruhare rw’u Rwanda mu guteza imbere gahunda z’ubuzima, cyane cyane mu bijyanye no gukoresha neza umutungo w’ibihugu ku rwego rw’imbere (domestic health financing) kugira ngo Afurika ibashe kwigira mu rwego rw’ubuzima.

Uyu mubonano wabereye mu biro bye Village Urugwiro, ukaba wagaragaje ubushake bukomeye bwo gufatanya mu guteza imbere gahunda z’ubuzima n’iterambere ry’abantu muri Afurika.

Oct 13, 2025 - 18:32