issa
Gatsibo: Bahangayikishijwe no kunywa amazi ashokamo Inka

Feb 26, 2026 - 12:59
 1

Abatuye mu Murenge wa Rwimbogo mu karere ka Gatsibo, bavuga ko bahangayikishijwe no kuvoma amazi abatera indwara ubusanzwe yagenewe kuhira Inka.

Abaturage bavuga ko batewe impungenge n'amazi mabi bavoma, ni abaturage batuye mu kagari ka Nyamatete, mu Murenge wa Rwimbogo. Abo baturage bavuga ko ayo mazi bayanywa bakanayakoresha kubera kubura amazi meza bakoresha, nyamara mu kagari kabo harimo umuyoboro w'amazi ariko kubera ibura ry'amazi bakayavoma bitewe no kubura ayandi mahitamo.

 Abaturage baganiriye na TV1, bavuga ko kubera kubura amazi bavoma mu cyuzi, cyacukuwe mu rwego rwo gufasha aborozi kubona amazi yo kuhira amatungo, nyamara ubu bakaba bayasangira n' \amatungo.

Umwe mu baturage aragira ati" Ari Inka niho ziza gushoka, inka ziyagangamo, zishyiramo amase, byose rero bigahuriramo.Twifuza ko baduha amazi kuko dufite amazi ntabwo hano twaza kuhavoma."

Undi nawe yagize ati" Turwara inzoka, kuko hari igihe tubura amazi yo kunywa, aya tukanayanywa, amazi ahora hamwe ntabwo yaburamo inzoka. None se iyo ubona abantu barimo kurwara buriya wagira ngo si aya amazi abantu banywa no kuyakoresha. Icyo dusaba ni ukudukorera ubuvugizi bwo bakadukorera nka robine, tukajya tubona amazi."

Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Umurenge wa Rwimbogo, Musonera Emmanuel aganira TV1, yavuze ko ikibazo cyo kubura amazi kigaragazwa n'abaturage, ubuyobozi butari bukizi ndetse akavuga ko agiye kubikurikirana. Yagize ati " Amazi aza rimwe mu cyumweru? Ni ibintu batubwira tukaba twabikemura dufatanyije na wasac n' Akarere kacu ka Gatsibo. Amazi arahari hano kuko dufitemo robine zirenze 50 zibafasha mu midugudu kandi hari n'izindi ebyiri ziri hafi zibegereye." 

Gitifu Musonera yakomeje agira ati" Ibyo kuba aboneka rimwe mu cyumweru Nibyo twahita dukurikirana tukamenya impamvu aza rimwe mu cyumweru, tukazabasha gukemura icyo kibazo dufatanyije kugira ngo amazi ajye aza buri munsi uko bisabwa."

Abatuye mu Kagari ka Nyamatete, bavuga ko uretse kuba banywa amazi aborozi bashoramo inka, muri icyo cyuzi hakunze kugwamo abantu biganjemo abana baba baje kuvoma ayo mazi.

Feb 26, 2026 - 15:11