Abantu 10 bapfiriye mu mpanuka abandi 30 barakomereka
Umushoferi utwara imodoka yishe agonze abantu 10, akomeretsa 30, abasanze mu masangano y’imihanda abiri yitwa Canal na Borbon yo mu mujyi wa New Orleans wo muri Leta ya Louisiana iri mu majyepfo ashyira amajyaruguru ya Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Uwakoze iryo bara yiraye mu kivunge cy’abantu bariho bizihiza umwaka mushya mu mihanda, yari afite umuvuduko udasanzwe, ahitana abakerarugendo b’imihanda yose itandukanye y’isi, baje kwizihiza umunsi mukuru w’umwaka mushya.
Polisi yo muri uwo mujyi yavuze ko ubuzima bwagarutse nyuma y’uko umujyi ufunguwe, iperereza ryakomeje bikekwa ko iki ari igikorwa cy’iterabwoba ryakozwe bigambiriwe. Komiseri wa polisi muri uwo mujyi, Anne Kirkpatrick, yagize ati: “Yari yiteguye guteza akajagari no gukora ibara. Yabikoze abishaka. Uwu mugabo yashakaga kwica benshi bashoboka.” Uwo muyobozi yakomeje kuvuga ko bariho bakora ibishoboka byose, kugirango umukino wa “football” uteganyijwe hagati ya za kaminuza bari biteguye kureba muri sitade “Superdome” ube nta nkomyi mu mutekano.
Abayobozi b’Umujyi wa New Orleans ntibigeze batanga imyirodoro y’uwakoze iryo bara n’icyaba cyamuteye kubikora. Umwe mu bakorera ibiro FBI, nawe yavuze ko batangiye iperereza ku muntu wahise aturitsa igisasu ahabereye iryo bara. Prezidanse y’Amerika yatangaje ko Prezida Joe Biden yamenyeshejwe iby’iryo bara.


Kinyarwanda
English
Swahili









