issa
RBC yasabye Abanyarwanda gukumira no kwirinda icyakurura ihungabana muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi

Apr 4, 2025 - 13:10
 0

Ikigo cy'Igihugu cyita ku buzima (RBC), cyatangaje ko mu gihe twibuka ku nshuro ya 31 Jenocide yakorewe Abatutsi, ibibazo byihungabana bigihari, kigaragaza ko mu mwaka ushize Abasaga 2000 bahuye n'ibyo bibazo.

RBC yabigarutseho mu kmu kiganiro n’Itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Mata 2025, kikaba cyagarukaga ku kwita ku bibazo by’ihungabana n’ubuzima bwo mu mutwe mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi , yasabye buri wese kwirinda icyahungabanya mugenzi we muri ibi bihe bakarwanya icyatuma ihungabana ryiyongera.

Ikigo cy'Igihugu cyita ku buzima mu Rwanda , cyagaragaje ko mu mwaka ushize hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30; abantu 2,016 bagize ibibazo by’ihungabana aho 1,786 bangana na 89% muri bo ari abagore naho 230 bangana na 11% ari abagabo.

Ku wa 03 Mata 2025, MINUBUMWE yagira ikiganiro  n'itangazamakuru kikaba cyaragarutse ku myiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenocide yakorewe Abatutsi.

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano ya buri gihugu cyane ko byanemejwe n’Umuryango w’Abibumbye bityo ko bikwiye kubahirizwa.

Ati “Ku gikorwa kirebana na Jenoside yakorewe Abatutsi, ndibutsa ko hari ibyemezo byinshi bitandukanye byafashwe n’Umuryango w’Abibumbye by’umwihariko ku itariki ya 26 Mutarama 2018, Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yafashe icyemezo ko tariki ya 7 Mata buri mwaka, ibihugu byose bigize Umuryango w’Abibumbye bigomba kwibuka, kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Ku rwego rw'Igihugu, ku wa 7 Mata ibi bikorwa bizatangirira ku rwibutso rwa rwa Jenocide rwa Kigaki ruri ku  Gisozi, nyuma ya Sasita haze no kubaho urugendo rwo Kwibuka (Walk to Remember).

Apr 4, 2025 - 13:20