Muganga SACCO yungutse asaga Miliyoni 190Frw mu mwaka ushize
Koperative Muganga Sacco yungutse amafaranga 193 294 032 Frw umwaka ushize wa 2024 nkuko byatangajwe n'ubuyobozi bwáyo. Ni mu gihe yari yungutse miliyoni 80 558 214 Frw mu 2023
Muganga SACCO ikomeza itangaza ko Inyungu yazamutse ku kigereranyo cya 140%, nkuko byagarutsweho kuri uyu wa 03 Mata 2025, mu nama y’inteko rusange isanzwe ya 8 ya Muganga SACCO yabereye mu cyumba cy’inama cya IRCAD Africa mu Mujyi wa Kigali.
Dr. Muhire Philbert, umuyobozi w'inama y'ubutegetsi yavuze ko abanyamuryango ba Muganga SACCO ari bo mutungo wayo.
Ati “Abanyamuryango ni bo shingiro ry’imikorere ya Muganga Sacco, kandi icyizere muduha ni cyo kiduha imbaraga zo gukomeza gutera imbere.”
Uyu muyobozi kandi yagaragaje ko gutanga inguzanyo byateye imbere mu mwaka wa 2023 n’uwa 2024 kuko inguzanyo yatanzwe yazamutse ku kigereranyo cya 42%.
Yagize ati “Twatanze inguzanyo ya 4 795 209 439 Frw mu 2024, ivuye kuri 3 387 747 552 Frw mu 2023. Bivuze ko inguzanyo yatanzwe, yazamutseho ku kigereranyo cya 42%, naho inguzanyo zitishyurwa zimanuka ku kigereranyo cya 16%.
Dr. Muhire yakomeje avuga ko inguzanyo zitishyurwa neza zigeze kuri 1.70% bivuye kuri 2% mu 2023. Ni mu gihe Banki Nkuru y’u Rwanda igena ko zidashobora kurenga 5%, ni mu gihe umutungo wa Muganga Sacco wiyongereyeho 11% bityo ukaba ubarirwa kuri 8 000 000 000 Frw zisaga.
Mu banyamuryango batanze ubuhamya harimo Gahigana Noah wavuze ko Muganga SACCO yabafashije ku buryo bugaragara, ndetse inguzanyo zayonari nziza.
Ati: “Hari ideni nafashe muri iyo banki ryo kwishyura mu myaka 5, aho ngiriye muri Muganga Sacco ideni nafashemo ntabwo ringana n’iryo muri iyo bank nari nafashemo.
Iyo mbaze inyungu Muganga Sacco ari yo yampaye amafaranga menshi nsanga inyungu nzishyura muri iyo myaka 5 ziri hasi y’amafaranga makeya nari nafashe mu yindi banki.”
Avuga ko ayo mafaranga hari icyo yamufashije mu bwizigame bwe.
Amafaranga yavanye mu Muganga Sacco yayaguzemo inka kuko ngo muri Nyagatare icyo bikundira ari inka.


Kinyarwanda
English
Swahili









