issa
Minisiteri y'Uburezi yagaragaje impamvu ituma kwimurira abarimu aho bifuza bigorana

Aug 1, 2025 - 20:16
 0

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko nubwo abarimu benshi bifuza kwimurirwa mu bice byegereye imiryango yabo, ibyo bidakunze gukunda kubera ko mu bice bifuza kujyamo haba hari abandi barimu bahakorera, bityo bigatuma kubona umwanya bihinduka ikibazo.

Mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025, abarimu 272 basabye kwimurirwa mu Karere ka Gasabo. Nyamara muri bo, abagera kuri 73 gusa ni bo bemerewe kujyayo, mu gihe abandi basigaye batabashije kubona ayo mahirwe.

Bamwe mu barimu bagaragaza ko impamvu zituma basaba kwimurwa zishingiye ku mibanire n’imiryango yabo. Umwarimu umwe yaragize ati "Hari igihe uba waragiye mu kazi utarashaka, ariko wamara gushaka ugasanga urugo ruri kure y’aho ukorera. Ibyo bituma usaba kwimurirwa hafi y’urugo kugira ngo ubashe kubana n’umuryango wawe neza." 

Undi mwarimu na we yunzemo ati "Kuba kure y’umuryango bigira ingaruka ku kazi kacu. Hari igihe uba uri kwigisha ariko ugakoresha telefone uhangayikishijwe n’ibibazo biri mu rugo udashoboye gukemura." 

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Nsengimana Joseph, yasobanuye ko impamvu zituma benshi batemererwa kwimurwa ari uko aho bifuza kujya baba bahasanzemo abandi barimu. 

Mu magambo ye ati "Iyo nta mwanya uhari, ntabwo ushobora kuwuhimba. Ntabwo ushobora kwirukana uriyo kugira ngo undi aze. Niba abantu 272 bifuza kuza muri Gasabo kandi 48 gusa aribo bashaka kuhava, ubwo urumva ko 224 bazasigara batarabonye ayo mahirwe." 

Yongeyeho ko ibi bigaragaza ko ikibazo cya "mutation" atari uburangare cyangwa kutabishyira mu bikorwa nkana, ahubwo ko bishingira ku mibare n’imyanya iboneka.

Kugeza ubu, mu gihugu hose habarurwa abarimu barenga ibihumbi 120. Muri bo, abarimu bigisha mu mashuri y’incuke ni 9,252; abigisha abanza ni ibihumbi 26, mu gihe abigisha mu mashuri yisumbuye ari ibihumbi 34.

Abarimu bagaragarijwe impamvu ituma batimurirwa ku bigo bashaka 

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Minisiteri y'Uburezi yagaragaje impamvu ituma kwimurira abarimu aho bifuza bigorana

Aug 1, 2025 - 20:16
Aug 1, 2025 - 21:06