Minisitiri w’imari wa Uganda ari mu Rwanda mu ruzinduko
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi wa Uganda, Matia Kasaija, umaze kumenyerwa cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo bwihariye atangamo imbwirwaruhame atera urwenya, ari mu Rwanda mu butumwa bw’akazi.
Minisitiri Kasaija ari mu Rwanda aho yitabiriye inama Rusange ya Banki Nyafurika y’Ubucuruzi n’Iterambere, TDB Group, yahuriranye no kwizihiza imyaka 40 imaze ishyigikira ibikorwa byo gutera inkunga ibihugu byo muri Afurika.
Minisitiri Matia Kasaija ni umwe mu bayobozi bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane muri Uganda, kubera uburyo akunze gutangamo imbwirwaruhame zijyanye n’uburyo ubukungu bw’icyo gihugu buhagaze.
Hari igihe kenshi aba arimo atanga imbwirwaruhame z’uburyo ubukungu bw’igihugu bukomeye ariko akabivuga mu mvugo yoroheje isekeje, ibintu bituma abantu benshi bakunda kumwumva.
Amashusho ye atanga izi mbwirwaruhame akunze gukwirakwizwa cyane ku mbuga nka TikTok, X, na Instagram, byatumye benshi babumenya nka Minisitiri wa Uganda usetsa.
Bamwe bamwita “Minisitiri w’urwenya ariko uvuga amagambo yuje ubwenge” (a witty finance minister), bitewe n’uburyo atinyuka kuvuga ibibazo bikomeye by’ubukungu kwiyongera kw’amadeni y’igihugu, imisoro, cyangwa ingengo y’imari, mu buryo butuma abantu babyumva neza.
Mu nama ya TDB, biteganyijwe ko Hon. Kasaija azatanga ikiganiro ku ruhare rw’imari mu guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse no guteza imbere ibikorwaremezo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba no hagati.
Minisitiri Kasaija amaze imyaka irenga icyenda ari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi wa Uganda, akaba ari umwe mu bayobozi bamaze igihe kirekire muri guverinoma y’icyo gihugu.
Azwiho kuba intangarugero mu kugira ubumenyi buhambaye ku bukungu, ariko kandi akaba umwe mu banyapolitiki batinyuka kuvugisha ukuri no gufata ibyemezo bishingiye ku nyungu rusange.


Kinyarwanda
English
Swahili









