Kigali: Hashyizweho uburyo bushya bwo gutwara abantu mu buryo rusange
Inama Inama y’Abaminisitiri yagejejweho uburyo bushya bwo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali.
Ubu buryo bushya bwo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali bwashyizweho, bwitesweho kuzafasha abagenzi gukora ingendo zihuse ndetse zizewe kandi zirengera ibidukikije ndetse bikaba biteganyijwe ko buzanagezwa no mu yindi mijyi yo mu Ntara zitandukanye.
Iyi gahunda igamije kurengera ibidukikije ndetse ubu buryo bukazafasha u Rwanda kugera ku ntego z’Umujyi utangiza ibidukikije nk’uko biteganyijwe muri Gahunda y’lgihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) n’lcyerekezo 2050.
Iyi gahunda kandi izatuma imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zikoreshwa nk’uburyo bwizewe kandi bwita ku bidukikije. lyi gahunda kandi izagezwa no mu yindi mijyi ndetse biteganyijwe ko minisiteri y’Ibikorwa remezo izatangiza gahunda nshya yo gutwara abagenzi, guhera mu Ukuboza.
Biteganyijwe ko bisi zizajya zubahiriza igihe cyagenwe no gucunga urujya n’uruza mu buryo bugezweho ndetse hakazashyirwaho uburyo bugezweho bwo gukurikirana imodoka ku gihe, ibi bikazatuma zisaranganywa ahantu hose zikenewe abagenzi bakabona serivisi ihoraho mu mihanda yose.


Kinyarwanda
English
Swahili









