
Gisagara: hamaze kubarurwa inzu zirindwi n’ikiraro byasenywe n’ibiza
Mu Karere ka Gisagara mu mirenge ya Mamba na Gishubi, hamaze kubarurwa inzu zirindwi n’ikiraro byasenywe n’ibiza by'imvura.
Ikiraro cyasenyutse ni igiherereye mu gishanga gicukurwamo Nyiramugengeri kiba hagati y’Imirenge ya Mamba na Musha.
Ni Ibiza byatewe n’imvura iherutse kugwa igatinda guhita mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru taliki 23 Werurwe 2025.
Icyakora abashinzwe imicungire y’ibiza ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere, bakurikiraniye hafi ibyangijwe n’ibi biza, kugira ngo abo byibasiye bagobokwe.