
Kenya: Bagiye gushyingura imitumba y'ibitoki mu kimbo cy'imibiri y'ababo baburiye mu masengesho y’iminsi 40
Harimo gutegurwa gahunda yo gushyingura imitumba y’insina mu kimbo cy’imibiri y’ababo baburiye mu masengesho yo kwiyiriza ubusa iminsi 40 yateguwe na pasiteri Paul Mackenzie.
Imiryango itandukanye muri Kenya, ivuga ko ibabajwe no kuba hashize imyaka hafi ibiri yarabuze imibiri y’ababo baguye mu ishyamba rya Shakahora nyuma y’uko bategetswe na Pasiteri Mackenzie kwiyiriza ubusa iminsi 40 kugirango bategereze Yesu.
Kubera amarangamutima yo kubura abo bakundaga, bavuga ko bafashe icyemezo cyo gushyingura imitumba y’insina ariko kandi bigahurizwa hamwe no kubahiriza umuco wabo.
Ubwo byatahurwaga ko muri iri shyamba hari abahapfiriye ubwo iyi sanganya yabaga mu kwezi kwa Nyakanga 2023, imibare yagiye igaragara y’abapfuye yahereye ku bantu 50,ikomeza izamuka igera kuri 350.
Ni mu gihe Pasiteri uzwi nka Paul Mackenzie n’abo bashinjanywa kugira uruhare muri izo mpfu bahise batabwa muri yombi ngo baryozwe ibyo bakoze.
Imibiri imwe n’imwe y’abapfuye , byagiye bitahurwa ko hari ibice byakasweho ntihamenyekana aho byaba byarajyanywe.