
RUHANGO: UMUCURUZI HADJ KHALFAN HABIB WARI MURI NJYANAMA Y'AKARERE YITABYE IMANA AZIZE UBURWAYI
AKARERE KA RUHANGO KASEZEYE HADJ KHALFAN HABIBU WAZIZE URUPFU RUTUNGURANYE
Inkuru y'incamugongo yaje itunguranye itangajwe n'Umuryango wa Khalfan Habibu ko mu rukerera ryo ku cyumweru kuwa 19/04/2025, ko Hadj Khalfan Habib yitabye imana azize uburwayi. Ku munsi w'Ejo umuryango wa Nyakwigendera wamenyesheje inshuti n'abavandimwe ko Hadj Khalfan yitabye imana akaba yaraye ashyinguwe mu cyubahiro mu mujyi wa Nairobi. Hadj Khalfan akaba yitabye imana azize uburwayi yari agikurikiranywe n'Abaganga.
Hadj Khalfan Twagiramutara Habib yaravutse 24/6/1956, akaba yitabye imana yaburaga amezi abiri ngo yuzuze imyaka 69, Yavukiye mu Karere ka Ruhango,Intara y.Amajyepfo ,Akaba yari mwene Hadji Habib Kagenza ,Yitabye imana asize Abana 5.
Akarere ka Ruhango ,Umuryango w'Abasilamu mu Rwanda,n'Abacuruzi muri rusange bakaba babuze umuntu w'Ingenzi , yakoze byinshi bitandukanye, Kuva Mu buto bwe. yakoze Ubucuruzi butandukanye,Ubu akaba yari Umuyobozi w'Urwego rw'Abikorera PSF mu Karere ka Ruhango ,Akaba yari no mu nama njyanama y'Akarere ka Ruhango ,Akaba yari no mu bahagarariye Uruganda rwa KINAZI. Yakoze Ubucuruzi bwambukiranya imipaka ,Yabaye no mu bucuruzi bwa Petrol.
Hadj Khalfan yari Umuyobozi Mukuru w'Umushinga wo kubaka Hoteli ihuza Uturere 3 ,RUHANGO,KAMONYI,MUHANGA, Ubuyobozi bw'Akarere Ruhango bwasohoye Itangazo bwihanganisha Umuryango n'Inshuti wa Nyakwigendera ,By'Umwihariko Abaturage ba Ruhango na Njyanama y'Akarere.Ubuyobozi bw'Abasilamu Mu Rwanda nabwo bukaba bwateguye isengesho ryo ku musezeraho mu misigiti itandukanye .