RUHANGO: UMUCURUZI HADJ KHALFAN HABIB WARI MURI NJYANAMA Y'AKARERE YITABYE IMANA AZIZE UBURWAYI

Apr 21, 2025 - 05:32
 0

AKARERE KA RUHANGO KASEZEYE HADJ KHALFAN HABIBU WAZIZE URUPFU RUTUNGURANYE

Inkuru y'incamugongo yaje itunguranye itangajwe n'Umuryango wa Khalfan Habibu ko mu rukerera ryo ku cyumweru kuwa 19/04/2025, ko Hadj Khalfan Habib yitabye imana azize uburwayi. Ku munsi w'Ejo umuryango wa Nyakwigendera wamenyesheje inshuti n'abavandimwe ko Hadj Khalfan yitabye imana akaba yaraye ashyinguwe mu cyubahiro mu mujyi wa Nairobi. Hadj Khalfan akaba yitabye imana  azize uburwayi yari agikurikiranywe n'Abaganga.

Hadj Khalfan Twagiramutara Habib yaravutse 24/6/1956, akaba yitabye imana yaburaga amezi abiri ngo yuzuze imyaka 69, Yavukiye mu Karere ka Ruhango,Intara y.Amajyepfo ,Akaba yari mwene Hadji Habib Kagenza ,Yitabye imana asize Abana 5.

Akarere ka Ruhango ,Umuryango w'Abasilamu mu Rwanda,n'Abacuruzi muri rusange bakaba babuze umuntu w'Ingenzi , yakoze byinshi bitandukanye, Kuva Mu buto bwe.  yakoze Ubucuruzi butandukanye,Ubu akaba yari Umuyobozi w'Urwego rw'Abikorera PSF mu Karere ka Ruhango ,Akaba yari no mu nama njyanama y'Akarere ka Ruhango ,Akaba yari no mu bahagarariye Uruganda rwa KINAZI. Yakoze Ubucuruzi bwambukiranya imipaka ,Yabaye no mu bucuruzi bwa Petrol.

Hadj Khalfan yari Umuyobozi Mukuru w'Umushinga wo kubaka Hoteli ihuza Uturere 3 ,RUHANGO,KAMONYI,MUHANGA, Ubuyobozi bw'Akarere Ruhango bwasohoye Itangazo bwihanganisha Umuryango n'Inshuti wa Nyakwigendera ,By'Umwihariko Abaturage ba Ruhango na Njyanama y'Akarere.Ubuyobozi bw'Abasilamu Mu Rwanda nabwo bukaba bwateguye isengesho ryo ku musezeraho mu misigiti itandukanye .

Apr 21, 2025 - 05:55

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.