Gatsibo: Abanyerondo batatu bari gushakishwa bakekwaho kwica uwibye igitoki
Abanyerondo batatu bo mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, bari gushakishwa nyuma yo gukubita umugabo w’imyaka 50 bikekwa ko yari yibye igitoki bikamuviramo urupfu.
Ku Cyumweru tariki ya 18 Mutarama 2026, nibwo aba banyerondo bakubitiye uyu mugabo mu Mudugudu wa Bihinga mu Kagari ka Kabarore mu Murenge wa Kabarore bamukekah kwiba igitoki.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, Rugaravu Jean Claude, yabwiye IGIHE ko aba bagabo batatu bari ku irondo, bigeze mu ijoro babona umugabo uri mu kigero cy’imyaka 50 wakekwagaho kwiba igitoki, baramukubita bimuviramo urupfu.
Ati “Amakuru twayamenye mu gitondo, abaturage batubwiye ko uwo mugabo uri mu kigero cy’imyaka 50 yakekwagaho kwiba igitoki. Abo banyerondo rero ngo bamukubise bamuziza ubwo bujura bimuviramo urupfu. Inzego z’umutekano zahise zitangira gushakisha abo bagabo kugira ngo baryozwe icyo cyaha bakoze ariko kugeza ubu ntiturababona, turacyabashakisha.’’
Yakomeje asaba abaturage kwirinda kwihanira kuko bishobora kubagiraho ingaruka zirimo gufungwa.
Ati “Abantu nibamenye ko kwihanira ari icyaha, iyo umuntu yakoze icyaha ashyikirizwa inzego z’umutekano ntabwo abantu bihanira. Ikindi turasaba abaturage kujya batanga amakuru hakiri kare. Iyo tubimenya ko bafashe uwo mugabo twari kumubakiza ntabwo bari kumukubita kugeza apfuye.’’
Uyu Munyabanganga Nshingwabikorwa yasabye kandi abaturage kujya bakora bakiteza imbere aho gutekereza kujya kwiba iby’abandi.
Kugeza ubu umurambo w’uyu mugabo uri mu Bitaro bya Kiziguro kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo kuwushyingura.
Itegeko rivuga ko iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, abahamwe n’icyaha bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko kitarenze imyaka 20 n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 5 Frw ariko itarenze miliyoni 7 Frw.


Kinyarwanda
English
Swahili









