Davido yiyemeje gufungisha Nyina w'umukobwa ukomeje kumwita Se, Imyambaro ya Burna Boy yamubujije kwinjira muri Morocco: Avugwa hanze mu myidagaduro
Umuhanzi ukomeye mu muziki wa Nigeria, Davido, yatangaje ko nibiba ngombwa aza gufungisha Nyina w'umukobwa ukomeje kumwita ko ari Se kuko ibyo bari kumukorera ari isebanya rikabije.
Ni ibyagaragaye mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye nuyu mwana w'umukobwa witwa Anuoluwapo Mitchelle ufite imyaka 12, aho yashyize iki ikiganiro ku mbuga nkoranyambaga yagiranye nuyu muhanzi.
Mu kiganiro bagiranye, Davido yagize ati" Murekere ubu buswa, nimukomeza kunkinisha nzafungisha Mama wawe. Menya ko ntari Papa wawe, jya gushaka Papa wawe ariko ngewe ureke gukomeza kunsebya".
Imyambaro ya Burna Boy yamubujije kwinjira muri Morocco
Umuhanzi Burna Boy yafashwe iminota mike ku kibuga cy’indege muri Maroc ubwo abashinzwe umutekano bamubuzaga ko yinjira bitewe n’imikufi y'agaciro gakomeye uyu muhanzi yari yambaye bari bakirimo kugenzura.
Umuyobozi wa CAF (Confederation of African Football), Patrice Motsepe ubwe yatangaje ko iki kibazo cyatewe n’amabwiriza ajyanye no kwinjiza ibintu by’agaciro mu gihugu, avuga ko ibyo byose byakemuwe vuba kandi Burna Boy yaje kurekurwa nyuma yo gusobanura ibyaribyo byose.
Umuhanzi Destiny Boy yitabye Imana
Umuhanzi Afeez Adeshina, uzwi cyane ku mazina ya Destiny Boy mu muziki, yitabye Imana ku myaka ye 22 gusa.
Amakuru y'urupfu rw'uyu muhanzi yamenyekanye ku cyumweru tariki ya 18 Mutarama 2026, aho hari amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umuranbo we.
Uyu muhanzi yamenyekanye cyane bwa mbere mu mwaka wa 2019 ubwo yasubiragamo indirimbo ya Davido yitwa 'If'.
Rema yahishuye ubwoko bw'umugore yifuza
Umuhanzi Divine Ikubor, wamenyekanye ku izina rya Rema, yavuze ko buriya yikundira abagore bita cyane ku bijyanye n'imyambarire kurenza abagore bakize.
Mu kiganiro na People Gallery, uyu muhanzi w'imyaka 25 wamenyekanye cyane mu ndirimbo 'Calm Down', yavuze ko we ubwe ari umukire, yifitiye amafaranga, bityo ko kuri ubu icyo akeneye ari umugore Uzi neza Ibijyanye n'imyambarire, umwe bazajya basohokana ahantu isi yose ikabareba bitewe nuburyo bagaragara neza. Rema avuga ko adakeneye umugore ukize, kuko ubu uwo akeneye ari uzajya atuma agaragara neza mu ruhame.


Kinyarwanda
English
Swahili









