issa
Abaraperi bari kwibagisha inda, Album ya Beyonce yatewe utwatsi n’abazungu,2Baba yasabye imbabazi(Avugwa hanze)

Jul 5, 2025 - 11:26
 0

Abaraperi bo muri Amerika bari kwibagisha inda mu rwego rwo gushaka imiterere myiza ibafasha gucuruza. Uhereye I Miami kugera I London, bamwe mu baraperi bafite agatubutse bari kwitabira igikorwa cyo kugabanya ibice bigize inyama zo ku nda ibizwi nka’Male BBL’. Abazwi barimo Drake bari gusakaza amafoto ya mbere yo kwibagisha na nyuma aho bari gutera amashyushyu abanda.

Kwibagisha inda byatangijwe na Dr Henry Mentz mu 1990. Ni igikorwa gitwara hagati y’amasaha abiri n’atatu ariko uwibagishije akira hashize ibyumweru bitandatu. Iyo wamaze kwibagisha umara iminsi 14 ukabona gusubira mu kazi ka buri munsi. I Los Angeles abaraperi bari gutanga $16,000 ukaba washyirwa mu kinya cyoroheje cyangwa se ikinya gikomeye.

Album ya Beyonce yatewe utwatsi

Umuhanzi Beyonce yakoze album yise’Cowboy Carter’ itwara igihembo cya Grammy ariko abazungu bakomeje kuyica amazi kubera ko atari uwabo. Barabishingira ku kuba Beyonce ari umwirabura kandi injyana ya Country ubusanzwe ikorwa n’ab’uruhu rwera. Beyonce afite ibihembo bya Grammy 35 kandi iriya album yatwaye igihembo cy’album nziza y’umwaka.

2Baba yasabye imbabazi

Icyamamare mu muziki wa Nigeria, 2Baba yasabye imbabazi ku magambo yatangaje aho yari mu kiganiro na Nedu Wazobia akavuga ko abagabo batagomba kwihambira ku mugore umwe. Nyuma yo kubitangaza yabonye imijugujugu ku mbuga nkoranyambaga noneho yiyemeza kwandika ubutumwa asaba imbabazi umugore we Natasha, abana be n’abafana bose muri rusange. Yavuze ko ibyo yavuze yari yibeshye atari we wa nyawe kuko ubusanzwe yubaha abagore cyane. Yasoje avuga ko asaba imbabazi buri wese byagizeho ingaruka.

Alicia Keys yanze miliyoni $9

Icyamamare mu muziki wa Amerika, Alicia Keys yateye ishoti akazi ka miliyoni $9 mu kuririmba iminota icyenda. Ni ibyatangajwe na Swizz Beatz, umugabo wa Alicia Keys wifashishije Podcast yitwa’Million Dollaz Worth of Game’ ahishura ko umugore we yanze ako kazi kugirango bamarane igihe bari kumwe kuko ntiyifuza kumusiga wenyine.

Alicia Keys na Swizz Beatz basezeranye mu 2010 mu birori byabereye I New York bakaba bafitanye abana babiri.

Juma Jux yakuyeho ibihuha by’uko yasabye inguzanyo mu gukora ubukwe

Juma Jux yahishuye ko atigeze asaba inguzanyo ya miliyoni 24.6 z’amashilingi ya Kenya mu rwego rwo gukora ubukwe bushimishije. Yabigarutseho mu kiganiro na Wasafi Fm aho yavuze ko icyo yari agamije ari ugushimisha umugore we no gukora ubukwe bwiza dore ko bwabereye muri Tanzania na Nigeria. Yasobanuye ko imihango yabereye muri Nigeria yateguwe n’umugore we. Icyakora yemera ko bwamuhenze kuko byamusabye gutegera abantu be berekeza muri Nigeria nubwo atabyicuza. Yanaboneyeho umwanya wo gushimira Diamond Platnumz wamutwerereye $25,000. Umugore we yamukoreshereje impeta ya miliyoni 4.9KSH.