issa
Killaman yavuze uko byagenze kugira ngo akene

Mar 18, 2025 - 17:28
 2

Umukinnyi wa filime akaba n'umushoramari Killaman, yavuze uko byagenze kugira ngo ahombe, aho avuga ko byatewe n'abo yasigiye inshingano.

Mu kiganiro Versus kuri RTV,  Killaman yavuze ko kwa muganga bamusaba ko aba ahagaritse akazi akaruhuka, ibyo arabikora, arangije afata akazi yakoraga agaha bamwe mu bakozi be ariko ntibabikora neza. 

Yavuze ko ubundi ari we wiyandikira filime n'ibindi byose ku kigero cya 90%, bityo ko akirwara abo yahaye inshingano batabikoze neza bigatuma filime zitarebwa cyane kuri You Tube atangira kubura amafaranga yabaga yashoye.

Yunzemo ko ibyo bihombo byakomeje kwiyongera ariko nawe agakomeza gushora amafaranga menshi muri filime yizeye ko ejo byakunda, ariko ahubwo bikarushaho kuzamba.

Yashimangiye ko yatangiye guhomba muri Nzeri 2024 kugera ubu, ariko akaba yarakomeje kujya yizera ko wenda mu kundi kwezi byakunda, ariko bikanga.

 Icyakora avuga ko ubuzima bwatangiye kumera neza ku buryo yasubiye mu kazi, akaba yizeye ko ibintu bigiye gusubira kumurongo.

Yahumurije abakunzi be ababwira ko atari yakena cyane, ashimangira ko aramutse abonye agiye gukena cyane yahita yurira indege akajya kuba mu Mahanga.

Abajijwe amakuru avuga ko n'ubundi yaba ari kugurisha ibintu bye birimo imodoka n'ibindi kugira ngo age gutura muri Amerika, ibyo yabihakanye avuga ko ari ibiba biri ku mbuga nkoranyambaga gusa.

Killaman aremeza ko abo yasigiye inshingano aribo batumye akena 

Mar 18, 2025 - 17:35