
Mu nkengero z'i Walikare M23 yarasanye na FARDC rubura gica
Mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki ya 18 Werurwe 2025 mu gace ka i Mpofi, gaherereye nko mu birometero 50 uvuye i Walikale mu majyaruguru ya Kivu habereye imirwano ikaze yahuje Ingabo za Leta ya Congo 'FARDC' n’umutwe wa M23.
Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza,imirwano yakajije umurego kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri, aho impande zombi zahanganye uruhande rumwe rushaka kwirukana urundi ngo rutigarurira igice cyose cya Walikale.
Amakuru abuga ko bitewe n’ubukana iyi mirwano yari ifite, abaturage benshi bo mu isantire ‘Centre’ ya Walikale bahungiye mu gace ka i Lubutu, mu gihe abandi berekeje i Kisangani.
Ku wa mbere tariki ya 17 Werurwe, nabwo ingabo za Kongo, ku bufatanye na Wazalendo, bashoze intambara kuri M23 mu gice yarimo ariko ntiyanyurwa hanyuma kuri uyu wa kabiri yongera bongera kuyigabaho igitero nayo yirwaho imirwano ikaze itangira ubwo.
Amakuru atangazwa na Mediacongo, avuga abaturage b’i Walikale basanzwe bafite intege nke, baguye muri iyi mirwano.Ni mu gihe ubuzima n’imibereho bikomeje kuba bibi ahabera isibaniro y’intambara.