Ariel Wayz na Babo bagiye kwivuza ibiyobyabwenge
Abahanzikazi Ariel Wayz,Babo na bagenzi babo bafatanywe barenze ku mabwiriza yo kwica amasaha y'akabari, bageze muri Huye Isange Rehabilitation centre kwivuza ibiyobyabwenge byabanye byinshi mu maraso.
Abahanzikazi Ariel Wayz,Babo na bagenzi babo bafatanywe barenze ku mabwiriza yo kwica amasaha y'akabari, bageze muri Huye Isange Rehabilitation centre kwivuza ibiyobyabwenge byabanye byinshi mu mubiri.
Ku wa 17 Nzeri 2025 nibwo bageze I Huye muri ririya vuriro ryita ku bafite uburwayi butandukanye rikaba ari irya Leta ariko rigenzurwa na polisi y'u Rwanda.
Ariel Wayz na Babo batawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa 6 Nzeri 2025 umunsi yari [Ariel Wayz] kwerekeza muri Kenya mu mikoranire na Universal Music Easter Africa.
Muri Huye Isange Rehabilitation centre uhajyanywe aba yabisabye cyangwa se ababyeyi be bakabimusabira kugirango yivuze aho kugezwa imbere y'ubutabera ngo ahabwe igifungo cyangwa se abe umwere.
Sibo ba mbere bazwi bagiye kwivurizayo kuko mu ntangiriro za 2025 Fireman yijyanyeyo kwivuza, abakobwa barimo Emeline Nyambo boherejweyo, umugore witwa Xinda uzwi mu byo kwakira abantu mu tubari [Hosting] yivurijeyo ndetse na Afrique yigeze gufatanwa urumogi bamupimye barumusangamo nawe aratakamba yoherezwayo kandi byatanze umusaruro.
Ikiguzi cyose bisa mu kwivuza cyishyurwa n'umurwayi kugeza abaganga bamusuzumye basanga yarorohewe bakamusezerera ariko akajya yisuzumisha kenshi.


Kinyarwanda
English
Swahili









