Umuhanzi Able yashyize hanze indirimbo nshya

Mar 6, 2025 - 16:34
 0

Umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza mu muziki Nyarwanda, Able, yamaze gushyira hanze indirimbo y'urukundo yise 'You'.

Indirimbo You ije ikurikira indi yise Akazina, aho atangaza ko ivuga ku musore uba ukunda umukobwa ariko akaba atari yagira amafaranga yo kuba yamwitaho gusa yizeye ko azayabona.

Ishimwe Aimable Gahizi [Able] avuga ko kugera ubu atari yatangira kubona inyungu ziva mu muziki, gusa ko yizeye ko bizakunda, ikingenzi akaba ari uko abikora abikunze.

Mu kiganiro yagiranye na Ukweli Times, yavuze ko ntabamufasha afite ari we wirwanaho, icyakora rimwe na rimwe inshuti ze zikaba zimufasha.

Agaruka ku mbogamizi abahanzi  bakizamuka bahura nazo, yavuze ko babura abantu babizera ngo babe babafasha mu bijyanye no kwamamaza ibihangano byabo.

Avuga ko abonye abantu bamufasha kwamamaza indirimbo ze ibintu byagenda neza, akanasaba ko mu Rwanda naho hajyaho ihuriro ry'abahanzi nk'uko muri Uganda bimeze kuko ryafasha abahanzi bakiri bato.

Mar 6, 2025 - 16:38

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.