issa
Eddy Kenzo yakuriye inzira ku murima Pallaso

Oct 10, 2025 - 11:24
 0

Pallaso arifuza kurya kuri miliyari 5 z'amashilingi ya Uganda yatanzwe na Yoweri Kaguta Museveni. Eddy Kenzo yamushwishwurije amubwira ko ntayo azabona, ahubwo amusaba gutegereza ku nkunga izava kwa Bobi Wine dore ko ari we ashyigikiye.

Umuyobozi wa Federasiyo y'igihugu y'Abahanzi 'UNMF' Eddy Kenzo yakuriye inzira ku murima umuyobozi wungirije w'iyo Federasiyo Pallaso, amubwira ko amafaranga Yoweri Kaguta Museveni yahaye iyo Federasiyo abatamushyigikiye badateze kuyaryaho.

Ibi Eddy Kenzo yabigarutseho nyuma y'uko abahanzi bo muri Uganda bamwijunditse bamushinja ko yariye amafaranga asaga miliyali 5 z'amashilingi ya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni aherutse guha abahanzi mu muhango wo kumurika album yiswe 'Yoweri'.

Nyuma y'uko uwo muhango urangiye abarimo Pallaso, Chameleone na Bebe Cool bibajije irengero ry'izo miliyali. Eddy Kenzo yakomeje guceceka ariko biza kumwanga mu nda asubiza Pallaso ko ayo mafaranga ntayo azabona kuko ishyaka ryayatanze atarishyigikiye.

Kuri ubu Pallaso ari gushyigikira Nation Unity Platform (NUP) ishyaka rya Bobi Wine, mu gihe abahanzi bashyigikiye National Resistance Movement (NRM) ishyaka rihagarariwe na Yoweri Kaguta Museveni.

Mu minsi yashize Bebe Cool yagaragaje ko atamenye irengero ry'ayo mamiliyali, ndetse na Jose Chameleone yavuze ko agiye gukora iperereza ku ikoreshwa ry"ako kayabo atariyeho.

Eddy Kenzo we yasubije Pallaso ko asabwa gutegereza guverimo ashyigikiye ikazaha amafaranga abahanzi bari inyuma ya Bobi Wine.