Bwiza yashyize hanze indirimbo ya kabiri iri mu njyana ya Electronic Dance Music

Mar 6, 2025 - 16:26
 0

Umuhanzikazi Bwiza Emerance [Bwiza] uri kubarizwa i Brussels mu Bubiligi aho azakorera igitaramo cyo kumurika album ye '25 Shades', yashyize hanze indirimbo yise 'Hello'.

Bwiza ari mu myiteguro y'igitaramo azakorera mu Mujyi wa Brussels ku itariki 08 Werurwe 2025, aho azaba amurika album ye ya kabiri yise '25 Shades' igizwe n'indirimbo 12.

Indirimbo zimwe zigize iyi album zamaze kujya hanze, zirimo 'Hello' nshya, 'Ahazaza' 'Ogera' yakoranye na Bruce Melodie na 'Best Friend' yakoranye na The Ben.

Indirimbo nshya Bwiza yashyize hanze 'Hello' iri mu njyana ya Electronic Dance Music, ikaba iya kabiri akoze iri muri iyi njyana nyuma ya 'Do Me' yakoze mu 2023.

Injyana ya Electronic Dance Music (EDM) ni imwe muzimenyerewe ku bahanzi nka Calvin Harris na David Guetta, ikaba ikundwa cyane nko mu tubyiniro, amaserukiramuco ndetse n'ahandi hakenerwa indirimbo zifasha abantu kubyina bizihiwe.

Bwiza yiteguye guha ibyishimo abakunzi be batuye ku mugabane w'i Burayi 

https://youtu.be/wpyEYosf-s8?si=HsnKuktiZA72XQRg

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: [email protected]

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.