Okkama agiye kwizihiza imyaka 5 mu muziki
Okkama agiye kumurikira abafana EP yise Nyamabara mu gitaramo azizihirizamo imyaka 5 mu muziki.
Umuhanzi ugezweho mu Rwanda Okkama ari mu myiteguro y'igitaramo ateganya ku wa 11 Ukwakira 2025, ukwezi nubundi yinjiriye mu muziki dore ko yawutangiye ku wa 14 Ukwakira 2020.
Okkama yabwiye Ukwelitimes ko ari igitaramo kizarangwa no kumva umuziki ucurangitse mu buryo bwa gihanga (Accoustic show) aho azaba anamurika EP (Extended Play) yise Nyamabara. Nta makuru menshi yari yatangaza .
Abahanzi bazafatanya barimo Afrique na Bull Dog. Amatike azatangazwa vuba. Kwita iyo EP Nyamabara yibitewe nuko akora umuziki utagira umupaka kandi ko yizeye ko rimwe Imana izafungura inzira.


Kinyarwanda
English
Swahili









