Rema yashimiwe na Meya wa Boston, BASATA mu mavugurura y'amasezerano agenga abahanzi (Avugwa hanze)
Twakusanyirije hamwe amakuru y'imyidaduro Avugwa hanze. Kuva kuri Rema, Wizkid, BASATA n'andi
Wizkid ari mu myiteguro yo gukora ibitaramo bizenguruka umujyi yo muri Amerika mu kwamamaza Album yise "Morayo".
Ingengabihe y'ibihe y'ibitaramo itangirira I Los Angeles ku itariki 22 Kamena 2025 mu nyubako yitwa Hollywood Bowl yakira abantu 17500 bicaye neza.
Ku rubyiniro hazabanza Shenseea bafitanye indirimbo 2 zirimo "Work Me Out' yo mu 2024. Hari kandi Noize Orchestra iyobowe na Derrick Hugde ufite Grammy award, iyo band nayo izacurangira abazitabira.
Rema yiyongereye ku rutonde rw'abahanzi bane bayoboye Afrobeats
Rema ari gukora ibitaramo yise "Heis World Tour,” nyamamaza album ye. Mu mpera z'icyumweru gishize yujuje Madison Square Garden ahita aza mu bahanzi bane bakunzwe kandi bari kugeza kure Afrobeats.
Rema yaciriwe inzira na Calm down yasubiranyemo na Serena Gomez. Mu 2024 album yise "Heis" yahatanye muri Grammy award ariko ntiyitwaye neza.
Kuri ubu hari abahanzi bane; Wizkid, Davido, Burna Boy na Rema bayoboye abandi mu kuzuza inzu nini ziberamo ibitaramo.
Tacha yahawe inkwenene nyuma yo kunenga abahanzi bitabiriye Met Gala
Umukobwa ugezweho ku mbuga nkoranyambaga muri Nigeria witwa Tacha yakoze amashusho anenga imyambaro ya Tems, Burna Boy, Ayra Starr na Tyla baserukanye muri Met Gala.
Uyu mukobwa uvuga rikijyana yasobanuye ko bari kwambara imyambaro ikorerwa muri Nigeria bakayigeza I mahanga.
Nta makuru afite bitewe nuko inzu zihanga imideri zo muri Amerika nizo zishyura imeza noneho zikambika ibyamamare byitabira.
Nibura imeza yishyurwa $75,000 arenga miliyoni 80 Frw. Bivuze ko nta mudozi wo muri Nigeria witeguye kwishyura ayo mafaranga kugirango ibyamamare by'iwabo biserukane imyambaro ye.
Rema yashimiwe na Meya wa Boston
Rema uri kwitwara neza ku ruhando mpuzamahanga yashimiwe na Meya wa Boston. Ku itariki 6 Gicurasi 2025 Rema yahawe icyangombwa cyo kumushimira uburyo ateza imbere Afrobeats.
Meya Michelle Wu yasinye kuri icyo cyangombwa mu kwemeza ko Rema ashyigikiwe na Boston. Meya yasobanuye ko umuziki wa Rema ugira uruhare mu kugeza kure umuco wa Nigeria.
Cheryl wabyaranye na Liam Payne yasigaranye miliyoni $32.2
Urukiko rwo mu Bwo gereza rwanzuye ko Cheryl wabyaranye na Liam Payne umwana w'umuhungu ufite imyaka umunani witwa Bear, ahabwa ububasha ku nzu ifite agaciro ka miliyoni $38.
Amategeko yo mu bwongereza asobanura ko iyo upfuye ugasiga umwana niwe uragwa imitungo yawe mu gihe nta mugore mwashyingiranywe.
Ni umwanzuro wafashwe ku itariki 1 Gicurasi 2025. Liam Payne hashize amezi arindwi apfuye yiyahuye.
Yahoze mu itsinda rya One Direction ryaje gutandukana ku maherere.
Basata igiye gushyiraho amasezerano arengera abahanzi
Ishyirahamwe ry'abahanzi muri Tanzania (BASATA) ryateguje umushinga w'itegeko rirengera abahanzi, abajyanama n'abahanzi, abashoramari n'uruganda rw'imyidagaduro muri rusange.
The Citizen yanditseko byatewe n'amakimbirane amaze ibinyacumi mu myidagaduro ya Tanzania ashingiye ku gushwana.
BASATA isobanura ko yashyizeho abanyamategeko bagira inama abahanzi mu gihe babiyambaje mbere yo gusinya amasezerano y'akazi.


Kinyarwanda
English
Swahili









