issa
Meteo Rwanda yatangaje imvura iri hejuru y’isanzwe igwa muri Gicurasi

May 8, 2025 - 12:51
 0

Meteo Rwanda yatangaje ko muri uku kwezi kwa Gicurasi 2025, hazagwa imvura irutaho gato iyari isanzwe igwa muri gicurasi.

Iki kigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, cyabitangaje binyuze mu itangazo cyashyize hanze rirebana n’iteganyagihe riteganyijwe muri uku kwezi ndetse n’isuzuma ku mvura yaguye muri Mata 2025.

Meteo Rwanda kandi , yerekanye ko mu gice cya mbere n’icya gatatu cy’uko kwezi hateganyijwe imvura iri ku kigero cy’isanzwe naho mu gice cya kabiri hakaba hateganyijwe imvura iri hejuru gato y’isanzwe igwa.

Imvura iteganyijwe ikaba iri hagati ya milimetero (mm) 50 na 250 muri Gicurasi 2025 hirya no hino mu gihugu, ikaba iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri Gicurasi.

Ni mu gihe ubushyuhe bwo buteganyijwe buri ku kigero cy’ubusanzwe buboneka muri Gicurasi ndetse hateganyijwe n’umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi.

Ku bijyanye n’ingaruka zishobora kuzabaho biturutse kuri iyo mvura, bizatuma ubuhehere bw’ubutaka bwiyongera, ku buryo bizagira ingaruka nziza ku bihingwa bigikeneye amazi.

Hari n’ingaruka mbi zituruka ku mvura nyinshi n’umuyaga mwinshi zirimo imyuzure, inkangu no kuguruka kw’ibisenge zishobora kuzabaho.

Meteo Rwanda, ikunze kwibutsa abaturarwanda ko bakwiye kwirinda Ibiza bishobora guturuka ku mvura bimuka ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.