issa
Burundi: Ndayishimiye yohereje ‘toni 260’ z’amabuye y’agaciro mu mahanga

Oct 8, 2025 - 11:02
 0

Perezida Evariste Ndayishimiye yohereje mu mahanga toni 260 z’amabuye y’agaciro, abwira abarundi ko azagurishwa ku mafaranga make kubera ko nta mashini bafite yo kuyatunganya.

Ibi Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yabikoze ku wa 7 Ukwakira 2025.

Aya mabuye yohereje mu mahanga yari amaze amezi abiri acukurwa n’urubyiruko ruri muri gahunda yo gufashwa kubona imirimo izwi nka PAEEJ.

Amakuru avuga ko aya mabuye y’agaciro arimo toni 104 za ‘Quartz’ zapakiwe muri kontineri enye na 156 za ‘Améthyste ’ zapakiwe muri kontineri esheshatu.

Aya mabuye ya Améthyste na Quartz asanzwe atunganywamo ibikoresho by’umurimbo birimo ibikomo ndetse agaciro kayo gatandukan bitewe n’amabara yayo kubera ko ni cyo kiranga ubwiza bwayo.

Perezida w’u Burundi Ndayishimiye yasuye umusozi wa Murehe mu yahoze ari intara ya Kirundo, tariki ya 14 Nyakanga 2024, asobanurirwa ko ubamo toni 12.700.000 z’amabuye ya Gasegereti yari yarahishwe n’Ababiligi ubwo bakolonizaga u Burundi.

Ubwo yari kuri uwo musozi Ndayishimiye, yatangaje ko u Burundi bugiye gukira, yizeza Abarundi ko agiye gushaka abashoramari bazayatunganyiriza iwabo kugira ngo azagurishwe ku gaciro kanini.

Uyu Mukuru w’Igihugu ubwo yoherezaga Améthyste na Quartz mu Bushinwa, yavuze ko amabuye y’agaciro urubyiruko rwabonye mu mezi abiri agaragaza ko u Burundi bukize cyane, kuko mu ntara zose ahari kandi atari kure mu butaka.

Yagize ati “Icyo nababwira ni uko twasanze mu ntara zose huzuye amabuye atari no mu bujyakuzimu bwa kure, ari hagufi cyane. Maze iminsi njya kureba aho bari kuyacukura, n’ubu mwabonye aho nciye haruguru mu Isare ahari Cuivre abazungu bari baribye, nta numwe watwibiye ibanga, basize bahafunze.”

Yakomeje ati “Uyu rero ni umusaruro wa mbere dushoye, u Burundi na bwo bubone icyo bushora hanze. Iki ni icyizere cy’uko dushoye hanze, natwe tubona ya mafaranga tujyana kugura ibyo tudafite i Burundi.”

Yanasobanuye ko u Burundi nibubona amafaranga ava muri uyu mutungo kamere, buzagura imashini zizajya zitunganya ibikoresho, na bwo bubyohereze bifite agaciro nkanini.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko yumvise hari abavuga ko amafaranga ava muri aya mabuye y’agaciro azaribwa n’itsinda rito ry’abari ku butegetsi, abasubiza ko ayo mafaranga azavamo azamenyeshwa Abarundi.