Avatar yinjije miliyoni $450
Muri ibi bihe by'iminsi mikuru isoza umwaka, abakunda filime barushaho gufata umwanya uhagije wo kureba iziba zarasohotse. Kuri ubu rero iyitwa Avatar igice cya gatatu (3) iri kwandika amateka.
Filime yitwa 'Avatar:Fire and Ash ' mu cyumweru cya mbere igiye hanze yinjije miliyoni $450 .
Muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika iyi filime yinjije miliyoni $119 naho miliyoni $331yayinjirije ku masoko mpuzamahanga.
Ku itariki 23 Ukuboza igice cya gatatu (3) cya Avatar cyinjije miliyoni $16.5 muri Amerika ya ruguru, na miliyoni $34.3 ku isoko mpuzamahanga. Ba nyiri iyi filime bateganyije kwinjiza miliyoni $80 mu minsi ine (4) ya Noheri.


Kinyarwanda
English
Swahili









