Ibyishimo ku bacuruza udukingirizo bwa me2u kubera inyungu babonye mu ijoro rya Noheli
Mu gihe bamwe mu baturage bo mu bice bitandukanye, bagaragaza ko batizihije umunsi wa Noheli neza nk’uko baba byifuzaga kubera ko bugarijwe n’ikibazo cy’ubukene.
Bamwe mu bacuruza agakingirizo kamwe kamwe mu buryo bwahawe akabyiniriro ka Me2u bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bo baravuga ko bishimira ko babonye abakiriya benshi mu ijoro ryo ku wa 24 Ukuboza 2025 ndetse no mu ijoro ryo ku tariki 25 umunsi nyir’izina Noheli iba yizihizwa.
Bamwe mu basore bacuruza udukingirizo hanze y’Utubari n’utubyiniro babwiye UKWELITIMES, ko Noheli bayizihije neza kuko babonye unyungu iruta iyo babonanga mu iyindi minsi.
Bavuga ko impamvu babonye amafaranga menshi byatewe n’uko amasaha utubari n’utubyiniro twakoraga yongerewe.
Bemeza ko mu yindi minsi batahanaga inyungu iri hagati y’amafaranga ibihumbi 2 n’ibihumbi 3 ariko mu ijoro bagashimangira ko mu ijoro ryo ku wa 24 Ukuboza ndetse n’iryo kuri Noheri babonye agatubutse.
Uwitwa Bizagwira Faustin yagize ati “ Ubundi natahanaga nk’inyungu y’ibihumbi 2 byaba byagenze neza nkatahana ibihumbi 3 ariko mu ijoro ribanziriza noheri natahanye amafaranga ibihumbi 10 afunze byumvikana ko nanjye bwakeye ndya Noheli neza nk’abandi.”
Byukusenge Fabrice, ucururiza udukingirizo ku muhanda ahitwa kuri Cosmos mu masaha y’ijoro we yagize ati “ Ubu abakiriya bari kuboneka cyane kubera ko utubari n’utubyiniro birimo gukesha, ushaka indaya yo gucyura ari kuyibonera isaha yose ayishakiye bitandukane no mu yindi minsi.”
Yongeyeho ko mu ijoro ribanziriza noheri ndetse no kuri noheri yongutse amafaranga ibihumbi 20 ndetse ari bwo bwa mbere akoreye ayo mafaranga mu minsi ibiri gusa.


Kinyarwanda
English
Swahili









