Buri ntebe yari yicayeho umufana!Ibyaranze Icyambu 4
Mu ijoro ryo ku wa 25 ryambukiranyije iryo ku wa 26 Ukuboza 2025 Israel Mbonyi yataramiye abarenga ibihumbi 10 muri Bk Arena. Ni igitaramo yakoze ku nshuro ya kane (4) yuzuza iyo nyubako igorana cyane ku bahanzi bo mu Rwanda no hanze.
Israel Mbonyi yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zizwi ariko kandi anakora ku zigize 'Hobe' album yamuritse mu Ukwakira 2025.
Israel Mbonyi yamaze amasaha ane (4) dore ko yarugezeho saa moya n'iminota 46 arangiza igitaramo saa sita n'iminota irindwi (7).
Umunyamakuru wa Ukwelitimes.com wageze muri Bk Arena yabonye ko buri ntebe yari yicayeweho ndetse hari abari bicaye mu kibuga (Ground Floor) ku buryo bizamura umubare w'abitabiriye bakarenga 10,000.
Hari kandi ababuze aho bicara bahitamo guhagarara no kwicara hagati mu nzira ziva mu ntebe zijya ku rubyiniro. Si ibyo gusa kuko no hanze hari abandi babuze itike mbese bari bashobewe.
Ni igitaramo kitabiriwe n'abarimo Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane w'u Rwanda Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, Masamba Intore, Muyoboke Alex, Mutesi Scovia, Prosper Nkomezi, Abapasiteri batandukanye n'abandi tutarondora.


Kinyarwanda
English
Swahili









