issa
Diddy yongeye kuregwa n’umugore umushinja kumufata ku ngufu mu 2001

May 15, 2025 - 17:48
 0

Umuraperi Sean “Diddy” Combs yongeye kuregwa n’umugore utatangajwe amazina, umushinja ko yamufashe ku ngufu mu kwezi kwa Nyakanga 2001, mu nzu ye iherereye i Manhattan.

Uwo mugore avuga ko bari bamaze guhura inshuro eshatu mbere, ariko ku nshuro ya kane, ibintu byarahindutse. Avuga ko Diddy yamujyanye mu cyumba cye, akamufata ku ngufu, akamukoresha imibonano ku gahato atabishaka.

Mu kirego cye, uwo mugore avuga ko Diddy yamufashe ku ngufu nyuma yo kumufata ku ijosi no kumushyira ku buriri ku ngufu. Avuga ko nyuma yo kumusambanya ku gahato, yagiye ahura n’ibibazo by’ihungabana, bikamugiraho ingaruka mu buzima bwe bwa buri munsi.

Uwo mugore avuga ko Diddy yamuhamagaye inshuro nyinshi nyuma y’icyo gikorwa, amutumira mu birori bye bizwi nka “white parties”, ariko ntiyigeze amusubiza. Avuga ko ibyo yanyuzemo byamugizeho ingaruka zikomeye, harimo ihungabana no kutongera kubasha gusabana n'abandi bantu bitewe n'ihungabana yatewe na Diddy.

Kugeza ubu, Diddy nta gisubizo aratanga ku birego by’uwo mugore. Ibi birego bije byiyongera ku bindi byinshi Diddy ashinjwa, birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu, bikomeje gukurikiranwa n’ubutabera.