
Bwiza werekeje i Burayi yakomoje ku gitaramo yahuriyemo na John Legend
Umuhanzikazi Bwiza waraye afashe indege akerekeza mu Bubiligi kumurika album ye '25 Shades', yavuze icyo bisobanuye kuba yarahuriye ku rubyiniro na John Legend, ndetse ararika abakunzi be bamutegereje.
Kuri uyu wa 3 Werurwe 2025, Bwiza yahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kigali i Kanombe agiye i Brussels mu Bubiligi kumurika album ye 25 Shades mu gitaramo gitegerejwe ku wa 08 Werurwe.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru mbere yo guhaguruka, yavuze ko igitaramo yahuriyemo na John Legend mu Kwezi kwashize byamweretse ko umuziki we umaze gukura kandi byamwongereye ubunararibonye.
Agaruka ku gitaramo agiyemo, yavuze ko agiye kare kugira no yitegure neza azabashe gushimisha abakunzi be bazaba baturutse mu bihugu bitandukanye by'i Burayi.
Avuga ko ureste The Ben bazafatanya, ariko kandi hari abandi bahanzi nubwo yavuze ko atabatangaza bazagaragara kuri uwo munsi.
Yavuze ko tariki ya 06 Werurwe zimwe mu ndimbo zizatangira kujya hanze, ariko album yose ikazajya hanze ku wa 23 Werurwe 2025.
Yahishuye ko abantu bazaba baje mu gitaramo cye, bazagura iyo album ku bihumbi 500 bikaba ari no mu rwego rwo kumushyigikira.